UGANDA NAYO YEREKANYE UBUSHOBOZI BW’IBITWARO BYAYO, ARI NAKO IRUSHAHO GUTYAZA ABASIRIKARE BAYO.

Spread the love

Uguhiga ubutwari muratabarana. U Rwanda na Uganda bishobora kuzatana mu mitwe hagaca uwambaye! Museveni yeretse Kagame ko nawe aticaye ubusa.

Museveni yavuze ko yanyuzwe n’iby’ingabo ze zamweretse mu buhanga bwo gukoresha intwaro zinyuranye. Ni mu muhango wari ugenewe gusoza amahugurwa y’abasirikare 300 barwanisha ibifaru (tanks), wabereye mu ishuri rya gisirikare AWTS (Armored Warfare Training School) riri i Karama ho muri Districk ya Mubunde. Igisirikare cya Uganda (UPDF) kikaboneraho no kwerekana ubundi bushobozi bwacyo mu byagisirikare.

Museveni mu mwambaro wa gisirikare, yerekanye ubushobozi bw’igisirikare cye nyuma y’igihe kitari kinini Kagame nawe yeguye imyambaro ya gisirikare akajya kwerekana uko igisirikare cye gihagaze mu bya gisirikare. Hari kuwa 11 Ukuboza 2018.

Kagame akurikiranye imyitozo y’ingabo ze i Gabiro!

Icyo gihe Kagame wasaga nk’ushaka kwereka ibihugu byo mu karere ko amaze gukataza mu bya gisirikare, yerekanye imyitozo ingabo zirwanira ku butaka, zikoresha ibibunda binini ndetse n’ibimodoka by’intambara binyuranye.

Museveni akurikiranye imyitozo y’ingabo ze i Karama ya Mubende.

Nk’uko Kagame yabikoze, Museveni nawe neza neza nawe niko yabikoze. Ingaba za Uganda zerekanye ubuhanga mu kurwanisha ibimodoka by’intambara (dore ko Uganda inagira byinshi),

Uganda yerekanye ibifaru byayo biri mu myitozo yo kurwana!

Kurasa no guhamya intego (Target) n’ibindi binyuranye. Kuwa 11 Ukubuoza umwaka ushize, Kagame nawe ashagawe n’abambari be, nabo berekanya imyitozo yo kurwanisha ibimodoka n’ibibunda binini!

RDF nayo umwaka ushize yakoze imyitozo yo kurwanisha ibifaru!

Icyo UPDF yakoze kitagaragaye ubushize ubwo Kagame yari i Gabiro, ni imyitozo y’abasirikare bamanuka muri kajugujugu bambariye urugamba.

Igisirikare cya Uganda nyuma yo kubona ko cyugarijwe n’u Rwanda rumaze kwigera Uganda inshuro irenze imwe, rukaba rusigaye rwirwa rurasagura abahisi n’abagenzi ku mupaka uhuza ibihugu byombi, cyashyize imbaraga mu kuryamira amajanja no kurushaho gutegura ingabo bikaba bica amarenga ko bashaka kwereka Kagame ko bamwiteguye neza, ko ashatse yacyama bagahura.

Abasirikare barwanira mu kirere nabo berakanye ko bari tayari. Aha bamanukiraga mu migozi bava muri kajugujugu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Chimp Report cyandikirwa muri Uganda, aravuga ko abo basirikare bihuguye mu bijyanye no gutegura intambara ndetse n’amayeri y’imirwano (Design, tactics), amategeko ya gisirikare, ubuvuzi n’uburere mboneragihugu, byose bigamije kongerera ubushobozi igisirikare cya Uganda.

Museveni yashimiye igisirikare cy’Uburusiya cyagize uruhare mu kwigisha abo basirikare akaba yavuze ko byose ari ukugira ngo bahamye neza ko igisirikare cyabo kiri ku rwego rwiza rwo kuba cyatabara igihugu cyabo isaha iyo ariyo yose!

Muri uyu mwaka wa 2019, amakuru ava mu bushakashatsi mu by’ingabo z’ibihugu agaragaza ko Uganda ifite ibifaru 240(Combat Tank)  mugihe u Rwanda rufite 34. Uganda kandi ifite ibindi bimodoka birwana 1060 (armored fighting vehicles) mu gihe u Rwanda rufite bene ibyo bimodoka 125 gusa.

Uganda kandi ifite indege z’indwanyi 20 [harimo izirwana nyirizina (fighter aircrafts 10 na kabuhariwe mu kugaba ibitero (attack aircrafts 10). U Rwanda nta n’imwe rufite zo muri ubwo bwoko.







Indege   z’indwanyi kabuhariwe za Uganda Sukhoi (Su-30MK2 fighters) na kabuhariwe mu kugaba ibitero (Attackers) Uganda yibitseho 20. Kagame we nta nimwe!

Uganda inafite indege zikorera imizigo 23 (Transport aircrafts ), mu gihe u Rwanda rufite bene izo ndege 21. Uganda kandi ifite indege zagenewe gutoza abasirikare 10(Trainer aircrafts), mu gihe  u Rwanda nta n’imwe rufite yo muri ubwo bwoko. 

Uganda n’u Rwanda bifite umubare ungana wa Kajugujugu zintambara 21 kuri buri gihugu. Icyakora muri izo 21, Uganda yo ifitemo Kajugujugu kabuhariwe mu kugaba ibitero 5 (attack helicopters)  mu gihe u Rwanda nta n’imwe rufite y’ubwo bwoko.

Ingabo za Uganda zirwanisha ibifaru ubu ngo ziri tayari!

Umuhungu wa Museveni akaba n’umujyanama we mu byagisirikare ushinzwe ibikorwa bidasanzwe, Gen Muhoozi aherutse kuvuga ko uzayobera kuri Uganda izamuhindura ubushingwe! Mutima muke wo mu rutiba wacu we, akomeje gushyugumbwa agira ati: “Ari bo…, ari abaturanyi babashyigikiye baraza kutubona…and I mean it, and you know that I mean it!” Tubitege amaso!

Itsinda ry’Ijisho ry’Abaryankuna rishinzwe kuvuga amacumu.