NYUMA YO KWICA ABASORE BABIRI BASABIWE IMBABAZI N’ABATURAGE AKABIRENGAHO, YONGEREWE IZINA RY’IGISINGIZO YITWA “UMWICANYI”!

Spread the love

Ijisho ry’Abaryankuna mu Murenge wa Ngoma

Akarere ka Huye.

Umukecuru umwe yagize ati :

“Imbabazi adatanga ntakazigirirwe ni iki gihe!”

Uwo ntawundi ni uwo ubusanzwe bavugaga mu byubahiro bye bati “Umuyobozi wa gereza ya Huye SP James MUGISHA…” Ubu iyo abantu bashatse kumuvuga bagira bati : “Umuyobozi wa Gereza ya Huye Umwicanyi SP James MUGISHA…”

Uwo mugabo n’ubundi warusanzwe azwiho ubugome ashobora kuba akomora ku maraso menshi we nabagenzi be banyose,ubu akaba ashobora kuba amaze kubarenga, yahawe iryo zina ry “ikimenyetso mu gahanga” kugira ngo hatazigira umuyoberwa aho azajya hose, nyuma y’ibikorwa by’ubunyamaswa byakomeje kumuranga biza guhumira ku mirari ubwo yicaga n’amaboko ye abasore 2 imbaga y’ abaturage  yari yasabiye imbabazi!

Amaze gukora ibyo ababyeyi benshi ntibarindiriye ko izuba rirenga ahubwo bazamuye agatoki k’agahera bamuvuma “kubura hasi no hejuru”,bamuvuma “kubura iburyo n’ibumoso”, bati “ayo maraso azaguhame!” Ubwo nasangaga abaturage bacitse ururondogoro,nahagurukije ikipe igize Ijisho ry’Abaryankuna mu Murenge wa Ngoma, maze dushakisha imvo n’imvano y’uko kumuvuma!

Ni nyuma y’aho mu ijoro ryo kuwa 23 rishyira kuwa 24 Mutarama uyu mwaka, kuri Gereza ya Huye bakunda kwita iya Karubanda  haraye humvikanira amasasu yamaze igihe kitari gito,mu gitondo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe amagereza Hillary SENGABO, agatangaza ko ari abacungagereza bariho barasa abafungwa bageragezaga gutoroka,akaba yaratangaje ko abarashwe ari batatu mu gihe abaturage baturiye gereza bo bemezaga ko ari 5, Ijisho ry’Abaryankuna ryo mu Murenge wa Ngoma, ryafashe icyemezo cyo kwigerera ahabereye ayo marorerwa maze rikusanya amakuru ya Mpuruye aha!

Abafungwa bagerageje gutoroka kubera impamvu nazo twatohoje twitonze tuzabagezaho mu nkuru yacu itaha, ni 6. Aba bashije kugera hanze ni 5 kandi bishwe bose! Impamvu ituma abo kwa Semuhanuka babeshya ni isoni z’impamvu babarashe n’abo bishe bafashwe n’abaturage babigizemo uruhare!

Umuvugizi w’Urwego rw’amagereza Sengabo,uwamwita Semuhanuka ntiyaba agomye!

Abo ba nyakwigendera ni aba bakurikira

  1. BYIRINGIRO Gédéon wavutse 1994 .

Ni  mwene Ruvuruga na Nyirantore 

yakomokaga mu Murenge wa  Mbazi  ho mu

 Karere ka Huye.

Yaregwaga ubujura buciye icyuho ,

Akaba yari akatiye imyaka 2 n’amezi 6.

2.KARANGANWA Gilbert wavutse 1983 .

Ni mwene Rukizangabo na Cyurinyana ,

yakomokaga  mu Murenge wa Busasamana

 ho mu Karere ka Nyanza.

 Yaregwaga ubujura ,

akatiye imyaka 3 .

3. NTEZIRYAYO Patrick wavutse 1998.

Ni mwene Munyaneza na Mukagatare ,

Yakomokaga mu Murenge wa Kinazi ho mu

Karere ka Huye.

Yaregwaga ubujura bwitwaje intwaro ,

akatiye igifungo cy’ imyaka 12 .

4. UWITONZE Claude wavutse 1982 .

Ni mwene Sekimonyo na Uwambaye .

Yakomokaga mu Murenge wa Busasamana ho mu Karere ka Nyanza.

Yaregwaga ubujura ,

akatiye igifungo cy’ imyaka 5.

5. UWIRINGIYIMANA Jérémie wavutse 1992 .

Ni mwene Ndahimana na Mukarugema .

Yakomokaga  mu Murenge wa Ngera ho mu Karere ka Nyaruguru .

Yaregwaga ubujura ,

akatiye igifungo cy’ umwaka 1 n’ amezi 3 !

Ku bazi gereza ya Huye, n’abazakenera gukomeza gukurirana amarorerwa abera hariya, aba bafungwa

 batorotse buririye ahahoze ububiko bw’ ikawa

 ( RWANDEX ) . Beguye amabati y’ igisenge batambukira hejuru y’ urukuta bururukira ahabaye nko mu bitugu by’ icyahoze ari uruganda rw’ ibibiriti ( SORWAL ) . Amakuru “Ijisho ry’Abaryankuna ryabashije kubona ni uko ubwo hari nko mu ma saa mbiri n’ igice z’umugoroba ! Ubwo umwe muribo bari bagiranye umugambi wo gutoroka yananirwa kurira,yagize atya induru ayiha umunwa! Ni bwo amasasu yatangiye ubwo babiri bahita bahasiga ubuzima !

Ijoro ryose itsinda ry’ abacungagereza baraye bahiga !

Mu ma saa munani z’ ijoro , ni bwo undi yavumbuwe aho yari yihishe mu kantu k’ agahuru , maze urufaya rw’ amasasu rumushiriraho, arangiza ubuzima atyo !

Babiri basigaye babonye byakome kandi n’abaturage baturanye na gereza babyukijwe kubera isaka ryakwiriye aho hose maze bahungira mu rugo rw’umukecuru utuye hafi ya Gereza! Abo basore baje gufatirwa aho ari bazima maze abaturage bari bamaze kubona abantu  batatu babagwa mu maso, barabatakambira cyane bati ni mubababarire nti mubice!

Abacungagereza bumviye abaturage bahamagara Umuyobozi wa Gereza ya Huye, Umwicanyi James MUGISHA  bamumenyesha ko bafashe babiri ari bazima. Yahise ahurura ay’Ururumanza ahageze  abo basore nabo ubwabo bamusaba  imbabazi  n’abaturage  bongera kubatakambira ngo rwose babadohorere!

Ariko uwo Rukarabankaba, abwira umucungagereza kubajyana kuri gereza, bigiye hirya gato we ubwe ahita ashikuza imbunda nini umucungagereza , maze abamariramo urufaya rw’ amasasu!

Abaturage baturiye hafi ya gereza kimwe n’abandi bantu bose babashije kumenya ukuri kw’ibyabaye babajwe bikomeye n’ubwo bubisha bwakozwe n’uwo muyobozi gito,ndetse bamwe bakaba baragaragaje gukubitira agatoki ku kandi,niko kumwita “Umwicany”!

Ayo makuru ageze ku muyobozi mukuru w’Urwego rw’agereza, George  RWIGAMBA, aho kugira ngo ahane inkozi z’ikibi ahubwo yasabye  abacungagereza bagaragaye mu gikorwa cyo kurasa abo banyururu kwirinda kujya bidegembya uko babonye ngo batazahura n’ ibibazo !

Bikomeje kugaragara neza na neza ko abanyarwanda batazakomeza kwihanganira ubwicanyi bubakorerwa no kuragizwa imbunda…Ni iyihe mpamvu ituma umuntu ukatiye umwaka umwe kandi uri mu kigero cy’imyaka makumyabiri na….atoroka gereza? Ibyo byose n’ibindi byinshi biri hirya no hino mu gihugu,Ijisho ry’Abaryankuna,rirahababereye!

Emmanuel NYEMEZI

Intara y’Amajyepfo