NYUMA YA NEW TIMES, IGIHE.COM NA VIRUNGA POST, KIGALI TODAY, RBA.CO.RW N’IMVAHONSHYA.CO.RW NABYO BIMAZE GUKUMIRWA KU BUTAKA BWA UGANDA.

Spread the love

Irya mukuru riratinda ntirihera. Hari mugenzi wacu wavuze ati: “Kwegera Kagame cyangwa gukorana nawe ni nko kwegera umurwayi wa Ebola. Uhita uhumana bityo ugahita uhabwa akato!” Igitangaje iyo ubwo bwandu butaguhitanye arakwihitanira! Izindi mbuga eshatu zirimo urwa Kigali Today, urwa RBA (Rwanda Broadcasting Agency) n’urw’Imvaho nshya ubu nazo ntiwabasha kuzikurikirana ukoresheje imirongo ya internet itangwa n’ibigo bitanga iyo serivisi ku butaka bwa Uganda!

Kuwa 21 Kanama 2019, Godfrey Mutabazi, umuyobozi mukuru wa Komisiyo ya Uganda ishinzwe itumanaho UCC (Uganda Communications Commission) yatangaje ko bahaye amabwiriza ibigo bitanga serivisi za internet muri Uganda yo gufunga New Times ikinyamakuru cya Leta y’u Rwanda kubera gukwirakwiza inkuru zitarizo (Propaganda) zibangamiye umutekano wa Uganda. Uwo munsi kandi Ibrahim Bbosa, umuvugizi w’iyo Komisiyo yavuze ko barimo kureba uko bavugana n’ababishinzwe mu Rwanda (RURA) ngo barebe uko bagikemura mu maguru mashya! Maze kuko abayoboye u Rwanda ari bantu batagonda ijosi, bazindutse nabo bafunga ibinyamakuru bya Uganda birimo New Vision na Daily Monitor!

Nubwo icyo gihe havuzwe New Times, ariko byaje kugaragara ko n’Igihe.com ndetse na Virunga Post nabyo bifunze. Amakuru dukesha abanyarwanda baba muri Uganda aravuga ko hari imirongo ya internet ukoresha ntubashe gufungura Rushyashya.net,  Umuseke.rw, Umuryango.rw n’Ukwezi.rw. Tubibutse ko muri Uganda hatuye abanyarwanda bakabakaba miliyoni 8, (ubaze abahatuye nk’abafite ubwenegihugu bwa Uganda, abahahungiye n’abahakorera. Ibarura ryabaye mu myaka itanu ishize ryerekanaga ko abanyarwanda b’abanya-uganda basaga miliyoni 5).

Kagame yakoze uko ashoboye aniga itangazamakuru ryigenga, agira abanyamakuru arica,arafunga, abandi bagira ubwoba barahunga ubu hasigaye ingerere. Yagiye no mu binyamakuru arafunga ibindi abiteza ubukene kugeza bifunze cyangwa bisigaye bikora nabi. Abonye amaze kubisiribanga,yishingiye ibye ibindi abiha amabwiriza n’imirongo bikoreraho.

Ibinyamakuru byinshi mu Rwanda bikora akazi ko gusingiza Paul Kagame cyane cyane, rimwe na rimwe n’ubutegetsi bwe, ubundi bikadukira abayobozi b’ibindi bihugu cyane cyane aba Uganda n’ab’u Burundi, bikabogeraho uburimiro! Perezida Kagame ubwe, Mbabazi Rosemary (minisitiri w’Urubyiruko), Olivier Nduhungirehe n’abandi bumvikanye kenshi bashishikariza urubyiruko kwirwa ku mbuga nkoranyambaga ngo bahanganye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo bakoresha izo mbuga nkoranyambaga! Nyuma y’iki gikorwa cya Uganda, hatangiye kugaragara ibindi binyamakuru birikuvuka bimeze nk’ibije gukorera mu ngata ibi byafunzwe, Kandi bene Samusure bavukana isunzu! Birasa naho nabyo bitaratera kabiri!

 Uganda yo, yabonye bikabije bisigaye birengeêra ubuzima bwite bw’Umukuru w’igihugu cyabo bafata icyemezo gikwiye. Ntibizabatangaze u Burundi nabwo bubifunze, maze abanyarwanda bagasigara bizingiye mu izinga izuba rikabazimiraho izima n’izina bikazima!

Bibiliya igira iti: “Yemwe bantu b’Uwiteka muve muri Babuloni… mutazahwanya igihano nayo!”  Nk’uko mwirinda umurwayi wa Ebola, mwirinde uwo mugabo n’abamuri hafi…!

CYUBAHIRO Amani

Ijisho ry’Abaryankuna.