MU MURYANGO NYARWANDA ABISHE BARICIWE, ABICIWE BARICWA: IMBABAZI NK’UMUTI WO KWIVANA MURI IYO GATEBE GATOKI.

Spread the love

Igitekerezo cya Constance Mutimukeye

Mu muryango nyarwanda abishe bariciwe, abiciwe baricwa, bityo bigaragara ko duhora muri gatebe gatoki yo kwica no kwicirwa mu yandi magambo kwicana nk’Abanyarwanda, imwe mu ngaruka ikaba guhora tujya impaka zo gushaka nyirabayazana w’ibyo bintu uwo twita ko ari we « wishe bwa mbere ». Ikibabaje ni uko ibyo bintu bikunze kwitirirwa amoko, ugasanga uwishe cyangwa akicirwa tumubara ko ari « umuhutu cyangwa umututsi ». Ibyo bigatuma abantu batibona nk’abantu bafite uruhare bwite mu mahano akomeje guhekura u Rwanda ahubwo bakihisha inyuma y’ibyo bita « amoko ».

Mu nyandiko nanditse mu kwezi kwa cyenda 2019 mu rurimi rw’Igifaransa ifite umutwe witwa “Le pardon – Imbabazi” nabonaga ko Imbabazi zagombye kuba igisubizo cy’ingenzi Abanyarwanda bagombye gutindaho kugira ngo bazagere k’ubwiyunge. “Ubudasa bw’u Rwanda ni Ikinyarwanda” nifushe kuvugurura iyo nyandiko kuko imyumvirire yanjye yungutse kandi nkabikora mu rurimi rw’abakurambere banjye.

Ese kubabarira ni iki ?

1.Si ukwibagirwa akarengane, agahinda umuntu yadukoreye cyangwa yaduteye, ahubwo ni ukwiha amahoro k’umutima.

2. Si ngombwa ko uwaduhemukiye adusaba imbabazi, ahubwo n’iteme rishobora kutwunga n’uwaduhemukiye.

3. Si ukuba inshuti cyangwa gusana ubucuti buba bwazambye iyo ari inshuti yacu iduhemukiye, ahubwo ni inkingi iturinda kwihorera

4. Ni ukwirinda kugendana urwango (Inzigo, inzika…)

5. Ni ukutifuriza uwundi inabi twitwaje ko yaduhemukiye : (umugambi mubi, ko ababara nkatwe, ko ibintu bibi bimubaho), kuko tutari Imana kandi akaba ariyo igena ubuzima bw’abantu.

6. Ni ukwiyakira nk’umuntu ufite intege zaba nke cyangwa nyinshi

7.  Kubabarira ni ukubona abandi nk’abantu bashobora kugira intege nke.

8.  Kubabarira ni igikorwa gisaba ingufu ziturenze nk’abantu (effort surhumain)

9.  Kubabarira ni inema duhabwa n’Imana

10.  Kubanarira ni igikorwa cy’urukundo

11.  Kubabarira ni ugufungura isooko ry’urukundo Imana yaturemanye.

12.  Kubabarira abandi ni ukwibabarira no kwiruhura

Ibyo byose bishoboka kandi bituruka kuba imbabazi ari isooko y’urukundo rudashira ruba muri twe.

Umuntu wibabariye aba ari bushobore no kubabarira abandi. Kandi akenshi ni iyo umuntu yibabariye ni nabwo ashobora gutekereza gusaba imbabazi abandi.

Ese kwibabarira ni iki?

Kuri njye ni ukwibona nk’umuntu, umuntu ufite intege zishobora kuba nke cyangwa nyinshi. Kwibabarira ni ukwibona nk’umuntu ukeneye guhora no guhozwa, kwibabarira ni ukumenya ko umuntu dukeneye ko aduhoza ari twe mbere na mbere. Gutyo ntidutegereze ko abandi baduhoza, ahubwo tukihoza. Kwibabarira ni ngombwa ari ko ntibivuze kwibagirwa, kuko kutibagirwa ni ho havamo isomo ry’ubuzima Imana cyangwa urugendo rw’ubuzima ruba rutugeneye. Urugero aha ni abatangabuhamye benshi barokotse ubwicanyi ndengakamere bakunze kuvuga ko “baharanira uburengazira bw’abandi kubera hari umuntu washatse guhungabanya ubwabo”.

Uko Imbabazi zidaturuka ku bandi ahubwo zikaduturukaho.

Reka dufate nk’urugero rwaho naba nahemukiye mugenzi wanjye cyangwa nawe akampemukira. Umuntu uhemukiwe ashobora guhitamo ibintu byinshi ariko reka mvuge bitatu  :

1. Kutabitindaho, ntabyiteho akikomereza ubuzima

2. Kurakarira umuhemukiye kubera aba yamubabaje, nyuma akaba yanategereza ko amusaba imbabazi.

3. Kurakarira umuhemukiye kubera aba yamubabaje, ariko akamubabarira adategereje ko uwamuhemukiye amusaba imbabazi.

Reka tuvuge k’urugero rwa kabiri : Uwahemukiwe agize amahirwe  uwahemutse yabona ko akeneye imbabazi maze akazimusaba, bitewe n’uko abo bombi bateye kandi banabana. Ariko hari igihe atabibona cyangwa ntanabyiteho, uwahemutse akikomereza urugendo rw’ubuzima bwe mu munezero we. Igihe cyose uwahemukiwe azaba ategereje ko asabwa imbabazi azaba arimo arashyira umunezero we mu ntoki z’uwamuhemukiye! Hari umuntu wabyanditse neza aho yavuze ngo urwango umuntu agirira mugenzi we ni nk’igishirira agendana mu ntoki :  igihe cyose umuntu afitiye undi urwango (inzika, inzigo…) Aba afite igishirira mu ntoki ze. Igihe ategereje ko uwo afitiye urwango aza kuzimya icyo gishirira (kumusaba imbabazi), ashobora gusanga uwo afitiye urwango nta nicyo bimubwiye, ariko we muri icyo gihe intoki ze ziba zirimo gushya buhoro buhoro

Mu buzima busanzwe nta muntu wagendana igishirira mu ntoki ze, yakwihutira kukijugunya hasi. Ariko ugasanga dukunze kukigendana ku mitima yacu (Urwango, inzigo, nguhime, inzika…). Ese ubundi umuntu utekereza neza yashyira umunezero we mu ntoki z’uwamuhemukiye ? Ese umuntu yagushyira igishirira mu ntoki ugategereza ko aza kukikuvanamo ? Niyo mpamvu kubabarira bigomba kuduturukaho, mu rwego rwo kwigenera umunezero wacu.

Reka dugaruke k’urugero rwa gatatu, umuntu uhise ubabarira aba yibabariye mbere na mbere. Kuko aba yigeneye umunezero we. Kubabarira ntibisaba ko uwaduhemukiye adusaba imbabazi.

Harakabaho Imbabazi “niryo teme ry’abantu bagana ubuzima

Muri make nk’abantu dukunze gukora ikosa ryo gukeka ko uko tubona bagenzi bacu ari uko bari, nyamara uko tubona bagenzi bacu ni indorerwamo yuko twebwe duteye. Kizito Mihigo yavuze ko turi “utumana duto” kuko Imana yaturemye mu ishusho yayo. Iyo ubona abandi nk’utumana duto ntushobora kubahemukira. Kubabarira abandi ni ukugira ubutwari bwo kubona ikitagenda muri twe bityo tukagikosora.

Naho uwaduhemukiye ibye ntibiba bitureba, ni urugendo rwe, ni indorerwamo ye y’ubuzima bwe hagati ye n’umutimanama we cyangwa hagati ye n’Imana (kubayemera). Aha umuntu yatekereza ko iyo umuntu yishe mugenzi we umuntu aba agaragaza ikintu muri we kiba cyarapfuye, uko umuntu yishe undi aba amwambuye ubuzima ariko mbere na mbere nawe ubwe aba nta buzima akifitemo. Mu Kinyarwanda bavuga ko “umuntu apfa ahagaze” mu gifaransa bakabyita kuba “un mort vivant”.

Iyo umuntu aduhemukiye hari igihe atwica duhagaze, kumubabarira ni ukwisubiza ubumuntu, kugarukira umwimerere Imana yaturemanye ari wo isooko y’ubuzima budashira : Imbabazi n’urukundo. Buri muntu wese agiye azirikana ko uko abona abandi ari indorerwamo y’ibimurimo isi yahinduka, ntawajya ahemukira abandi.

Iyi nyandiko ni ibitekerezo byanjye by’ubakiye ku myumvirire ya : Bibiliya (Ubutumwa bwa Yezu), Abanditsi Doreen Virtue na Olivier Biraro, n’umuhanzi Kizito Mihigo.

Constance Mutimukeye