IMPURUZA Y’IMPINDURAMATWARA “GACANZIGO”

Spread the love

«Ahazaza h’ishyanga ntihashobora kubakirwa hejuru y’ubuyobe cyangwa ubuhakanyi bw’amateka yaryo». Verdier 1995:2

UMWINJIRO

Hashize imyaka itari micye u Rwanda ruhanganye n’ibibazo by’ingutu cyane cyane ibishingiye ku miyoborere yarwo. Muri ibyo bibazo, hagerageje gushakwa ibisubizo ariko aho kuboneka igisubizo kirambye ku kibazo nyirizina u Rwanda rwahuye nacyo, amateka atwereka ko habayeho gukomeza kwivuruguta mu kangaratete, katumye ikibazo kirushaho gufata indi ntera, mbese aho kugira ngo ikibazo gicyemuke, cyangwa se kigabanuke, ahubwo kirushaho kugorana.

Bitewe n’uko ikibazo nyirizina u Rwanda rufite gifitanye isano n’ubuyobozi, bituma n’umuntu ugerageje gushaka igisubizo kirambye, agirirwa nabi n’ubuyobozi bwungukira muri ibyo bibazo by’igihugu.

Ibi ni byo byatumye nk’urubyiruko rurajwe inshinga no kurandurana n’imizi icyo kibazo, duhitamo gutangiza ku mugaragaro iyi Mpinduramatwara twise “Gacanzigo”, ije guhangana n’icyo kibazo, mu buryo bwose bushoboka.

Tutitaye ku bibazo bitandukanye twahuye nabyo mu ntangiriro z’iyi mpinduramatwara, n’ibyo uyu munsi dukomeje guhura nabyo ndetse n’ibyo tuzahura nabyo mu gihe kiri imbere, turizera ko igisubizo kirambye cy’ikibazo cy’u Rwanda kiri mu bushobozi n’ubushake bw’abana b’u Rwanda, bityo twiyemeje guhangana nabyo kugeza impinduramatwara igeze ku ntego nyamukuru yo gucyemura ikibazo nyamukuru igihugu cyacu cyakomeje kugongana nacyo mu myaka yashize.

INTEGO Z’IMPURUZA Y’IMPINDURAMATWARA GACANZIGO

  1. Kugaragariza Abanyarwanda n’abanyamahanga ishusho y’ubumwe bw’Abanyarwanda mu myaka ishize.
  2. Kugaragaza isoko-muzi y’ikibazo cy’umwiryane n’amacakubiri yakomeje kugaragara mu mibereho y’Abanyarwanda mu myaka yashize kugeza ubu.
  3. Kugaragaza uruhare rw’imiyoborere mibi mu kuryanisha Abanyarwanda n’ingaruka byagize mu mibanire y’Abanyarwanda.
  4. Kugaragaza ishusho y’u Rwanda urubyiruko rwifuza mu gihe kiri imbere ku bw’ahazaza heza h’ishyanga ryacu.
  5. Kugaragaza amatwara mabi y’imiyoborere yaranze u Rwanda mu bihe byashize yahekuye u Rwanda, no kugaragaza amatwara mashya impinduramatwara gacanzigo iharanira.
  6. Guhamagarira buri munyarwanda wese kumva ishingiro ry’iyi mpinduramatwara no kuyiyumvamo, ndetse no kuyishyigikira mu buryo bwose bushoboka nk’iye kuko n’igihugu ije kuregera ari icye.

INTANGIRIRO.

U Rwanda ni igihugu gifite amateka maremare yaranzwe n’ibyiza ndetse n’ibibi byinshi, cyane cyane ibishigiye ku miyoborere. Ni byo koko rero ngo byose bipfira mu buyobozi kandi byose bikirira mu buyobozi. Nubwo hari byinshi bitazwi muri ayo mateka, ariko ibizwi bigaragaza ko u Rwanda rwakomeje guhura n’ikibazo cy’ingutu cy’imiyoborere yakomeje kuba mibi, bitewe n’uko abayoboye u Rwanda benshi n’abifuje kuruyobora bakomeje kurangwa no kudakunda igihugu n’Abanyarwanda muri rusange, ahubwo bagashyira imbere inyungu zabo n’imiryango yabo cyangwa se iz’udutsiko bakomokamo, bityo u Rwanda rukomeza kuba ikibuga abajura bitwaje ubuyobozi barwaniramo, maze abagituye bakaba ari bo babihomberamo.

Amateka y’u Rwanda agaragaza ko mbere y’umwaduko w’ubukoloni u Rwanda rwari rufite uburyo bw’imiyorere ishingiye ku bwami Abanyarwanda bose rubanda rw’umwami bagafatanyiriza hamwe kubaka igihugu mu buryo bwabo. Nubwo nta byera ngo de, muri ubwo buryo bw’imiyoborere, hari byinshi byiza byagezweho ndetse byanatangaje abanyamahanga batekerezaga ko abanyafurika batabasha kwiyobora neza, ariko kandi ku ruhande, hari ibibazo bitadukanye byagaragaye muri ubwo buryo bw’imiyoborere nko kurwanira ubutegetsi no kwikubira ubutegetsi kw’imiryango imwe n’imwe indi igasa nk’aho ibuhezwamo.

Kuva aho ubukoloni bugereye mu Rwanda, ibintu byarushijeho gufata indi sura ubwo himikagwa ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri, bikava mu nzego z’ubuyobozi bikagera no muri rubanda rwose. Bifashishije ibyari ibyiciro by’imibereho mu Rwanda, abakoloni babibye inzigo ikomeye mu Banyarwanda, biba intangiriro y’intambara, amakimbirane, inzangano z’urudaca hagati y’abiswe Abatutsi n’Abahutu.

Nkuko umugambi w’ubukoloni wari uri kandi nkuko byari ngombwa ko kugira ngo ubukoloni bugere ku ntego zabwo mu buryo burambye, bwagombaga kwifashisha intwaro y’inzigo n’amacakubiri byagombaga gutuma Abanyarwanda bahora mu mwiryane, ikababera gatanya itanya umwana na se, umuvandimwe n’uwo bava inda imwe, maze babihimbira inkomoko, uburyo n’icyerekezo, inzigo irabibwa, irabagarirwa, iruhirwa, maze nayo si ugushisha sinakubwira, maze Umunyarwanda aba umwanzi w’Umunyarwanda, icyakabaye amahoro, kiba intambara, icyakabaye amajyambere arambye kiba ubukene, uwo mwiryane unatugeza kuri Jenoside yakorewe abiswe Abatutsi muri Mata 1994.

Muri uwo mushinga mugari w’ubukoloni, abawize bize n’uburyo uzakomeza gukora mu buryo butanga inyungu nyinshi kuri ba nyirawo, maze mu gihe cyo gusubira iwabo badusigira ikiswe “Ubwigenge” cyazanye n’ikiswe Repuburika n’ikiswe Demokarasi, maze ibi nabyo nubwo mu mwimerere wabyo ari atari bibi ariko iwacu byaje bitazanye ineza y’Abanyarwanda ahubwo nyine bije gushimangira no gukomeza umugambi mubisha wo gutanya Abanyarwanda no kubagarira ya nzigo yabibwe.

Ku ikubitiro abakoloni bakimara kurema amoko mahimbano ariko yifashishije inyito zari zisanzwe mu buzima bw’Abanyarwanda ariko zisobanuye ibitandukanye n’ibisobanuro bazihaye ari zo: Abatutsi, Abahutu n’Abatwa, bahise bafata uruhande rumwe rw’abiswe Abatutsi bigira inshuti zarwo ndetse banarushyigira mu butegetsi bwarwo, ariko n’ubundi bakomeza kurukoresha no kuruvangira, ku buryo ibyo bakoze byose byari mu nyungu z’abakoloni, zigatsikamira inyungu rusange z’Abanyarwanda. Ibi usibye ko byatumye abo bashyizwe muri iyo myanya bibura, byanabateranije n’Abanyarwanda muri rusange batotejwe n’ubwo butegetsi bushya.

Kuva icyo gihe icyari ubutegetsi bw’Abanyiginya bafatanije n’ibibanda (Abega, Abasinga, Abaha n’Abakono n’andi moko yatangaga abagabekazi), abiru, abacurabwenge n’abandi bagiraga uruhare mu butegetsi bwa cyami mu Rwanda, cyahinduye isura, kiba ubutegetsi bw’Abatutsi b’indobanure. Uko niko abo biswe Abatutsi bahindutse abanzi b’abandi banyarwanda ndetse abari Abanyiginya n’abo bandi bagaragaraga mu bwami bahinduka Abatutsi batyo.

Mu kinyoma kiswe igisubizo kuri icyo kibazo, abakoloni bagiye ku ruhande rw’abiswe Abahutu batagamije icyakwitwa isaranganya ry’ubutegetsi ariko bikorwa mu buryo bwo kwangisha Abanyarwanda urwo ruhande rw’abiswe Abatutsi. Nkuko byumvikana rero uko icyo kibazo kigenda gitinda ni nako cyarushagaho gufata indi ntera mu bunini no mu mitima y’Abanyarwanda, ibi ni byo byatumye ku ndunduro bibyara amahano rukokoma y’intambara yasojwe na jenoside.

Ni muri urwo rwego havutse ikiswe MDR-PARMEHUTU, cyaje kibwira abakiyoboka ko kije gukuraho ubwami n’ingengabitekerezo yo kwikubira ubuyobozi, bukavanwa mu maboko y’imiryango imwe, bukaba ubwa rubanda nyamwishi, yahuzwaga mu buryo bwa hafi n’icyari kiswe Abahutu. Hamwe n’umugambi nyirizina wo gucamo Abanyarwanda ibice, intego nyamukuru ya MDR-Parmehutu yari iyo kubagarira inzigo, no kwitwa ko ihaye rubanda nyamwinshi ubwigenge, ariko kandi isubiza inyuma abiswe Abatutsi. Amateka agaragaza ko muri iyi nkundura hapfuye Abanyarwanda benshi, abandi barahunga.

Mu mugambi mugari wo guhindura abategetsi ariko ntihahinduke uburyo bwo kuyobora bubereye Abanyarwanda bose, habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi mu 1973, maze KAYIBANDA asimburwa na HABYARIMANA, ariko n’ubundi intego nyamukuru ikomeza kuba iyo kuryanisha Abanyarwanda aho bari hose, no kubabuza amahoro mu mugambi wiswe uwo kurengera no kurenganura abiswe Abahutu.

Hamwe n’agahinda kenshi yatewe no kubuzwa uburenganzira ku gihugu cyabo, RPF-Inkotanyi yafashe ubutegetsi muri 1994 biciye mu buryo bubi bwo kwica no kurimbura Abanyarwanda benshi, bamwe bagwa mu ntambara yatangijwe na RPF, abandi bagwa muri jenoside.

Igiteye agahinda kurusha ibindi ni uko ayo mabi yose RPF yayakoze ibeshya ko ishaka guhindura ibintu, nyamara bikaba bigaragara ko yahinduye abategetsi, ariko umurongo mugari wazanira Abanyarwanda kwiyunga no kwiteza imbere bikomeza kuyibera inshoberamahanga, ndetse bisa nk’aho iyo nzira nziza ibereye Abanyarwanda RPF itigeze imenya ko ishoboka. Ni muri urwo rwego yakomeje kwibasira Abanyarwanda, abo itishe ijya ku butegetsi yabishe kugira ngo ibugumeho, icy’ingenzi kuri yo ari ugusenya igihugu no kurya ibyiza byacyo aho kugikorera no kugiteza imbere. Abo itishe muri ubwo buryo bwombi yarabafunze abandi barahuyinga bajya mu mahanga.

RPF yakomeje kubera Abanyarwanda umutwaro, kuko n’Umunyarwanda wese ugerageje kubona ko hari ibitagenda mu butegetsi bwayo akabigaragaza, imwica cyangwa ikamufunga, maze mu bugome bwayo igahimba ibinyoma ikomeza kubeshya abanyamahanga n’Abanyarwanda yahumije amaso.

Mu gihe Parmehutu na MRND byashyize imbere inyungu z’abiswe Abahutu zigasubiza inyuma abiswe Abatutsi, RPF yatangiye yigira umucunguzi w’abiswe Abatutsi, ariko bigaragarira buri wese ko ubu nta ruhande na rumwe irengera, keretse gusa inyungu z’agatsiko. Niyo mpamvu yica ikanafunga buri wese wakora cyangwa akavuga ibidateza imbere inyungu z’agatsiko, ari na ko ikomeza kuryanisha Abanyarwanda no kubagarira inzigo mu mitima no mu buzima by’Abanyarwanda..

ISOBANURAMPAMVU

Nyuma yo kubona ko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi  burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ntaho butaniye  n’ubundi butegetsi bwabubanjirije kuva mu gihe cy’ubukoloni kubera ko kuva icyo gihe amateka y’u Rwanda yagiye arangwa n’ihinduka ry’abategetsi ariko amatwara akomeza kuba amwe, ntihabeho «Impinduramatwara»; na nyuma yo gusuzuma twitonze imigabo n’imigambi   by’ubu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi n’ubuyobozi iteganya kugira ngo igeze ku Banyarwanda icyo yita ubwiyunge bwuzuye no ku iterambere rirambye dugasanga ikiyishishikaje ari ugukomeza gukuza ubucakura bwo kubacamo ibice, kujujubya Abanyarwanda ari abari mu gihugu imbere ndetse n’abari mu bihugu byo hanze.

Biciye mu rugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu, RANP-Abaryankuna (Rwandan Alliance for the Natinal Pact) dutangaje ko dutangije ku mugaragaro impinduramatwara twise «GACANZIGO» kandi turahamagarira abandi Banyarwanda b’ingeri zose kumva ko iyi mpinduramatwara ari iya bo  kuko n’igihugu ije kurengera ari icyabo, no kuyishyigikira byuzuye.

INTEGO NKURU

Iyi mpinduramatwara “Gacanzigo” igamije

  1. Kurandurana n’imizi inzigo yabaye karande mu banyarwanda hakurwaho ikintu cyose gituma Umunyarwanda aba umwanzi w’Umunyarwanda.
  2. Guhindura amatwara n’uburyo igihugu cy’u Rwanda kiyobowemo, igihugu kikavanwa mu maboko y’agatsiko n’umuntu umwe ukayoboye, kigahabwa Abanyarwanda muri rusange. Biciye mu:

INKOMOKO Y’ABARYANKUNA

Ahagana muw’1477 Umwami w’u Rwanda Yuhi II Gahima amaze gutanga, abana be barwaniye ingoma, banga kuyoboka NDAHIRO II CYAMATARE wari umaze kwima ingoma asimbuye Se. U Rwanda rucikamo ibice bibiri: Igikomangoma JURU yigarurira igice cyo hakurya ya Nyabarongo (u Buriza), naho uburengerazuba buyoboka Ndahiro Cyamatere . Juru amaze gupfa, Igikomangoma BAMARA ashaka gusimbura mukuru we Juru.

Bamara uwo yari atuye ku Kimisagara ya Kigali akagira umuhungu witwa BYINSHI. Kugira ngo bagere ku mugambi wabo, BAMARA n’umuhungu we BYINSHI n’ingabo zabo (Abanyabyinshi) biyemeza gutatira ubavandimwe maze bitabaza Nsibura Nyebunga umwami w’umushi w’i Bunyabungo wari umaze kwigarurira Ijwi. Ndahiro Cyamatare yagize amakenga akomeye cyane, ahita afata igikomangoma Ndoli wagombaga kuzamusimbura ku ngoma amuhungishiriza kwa Nyirasenge Nyabunyana wabaga i Karagwe k’Abahinda ho muri Tanzaniya y’ubu, kugira ngo hato umuryango we utazashira, u Rwanda rukabura umwami.

Nsibura Nyebunga na Nyina Nyiransibura batera u Rwanda rwa Ndahiro Cyamatare, urugamba rw’injyanamuntu rwabereye mu Rugarama (ubu ni mu karere ka Ngororero) Ndahiro II arugwamo yambutse umugezi wa Kibilira, ingoma Ngabe “Rwoga” iranyagwa, Umwamikazi Nyabacuzi n’izindi nshoreke z’umwami zifatwa mpiri zicirwa mu Miko y’Abakobwa ahaje kwitwa i Rubi rw’i Nyundo muri Kingogo.   U Rwanda bararuyogoza, abantu barashira, n’abasigaye bakuuka umutima, bata umuco, imihango iribagirana, “ibyiza biratuuba, ibibi biratuubuuka”. 

Mu mponoke zasigaye harimo umugabo witwaga Kavuna ka Ryankuna wamenyekanye cyane kubera kwanga gukomeza kurebera ibibi byakorwaga n’Abanyabungo ndetse n’Abahinza bigabije u Rwanda bakarusiribanga igihe kingana n’imiganura 11 (Imyaka 11). Usibye Kavuna ka Ryankuna na bagenzi 16, hari n’abahoze ari Abanyamabanga (Abiru) ba Ndahiro Cyamatare bari barabashije kurokoka Nsibura na Nyiransibura: mu Nduga hari Mpande ya Rusanga i Cyotamakara cy’i Buhanga; Karangara wo mu Kona ka Mashyoza; Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege; Cyabakanga cya Butare i Nyamweru mu Bumbogo; Abasangwabutaka b’abanyabushingo bo kwa Bwojo bwa Mabago na Minyaruko ya Nyamikenke wari utuye i Busigi. Abo nibo bari bagize itsinda ryaje kwitwa ABARYANKUNA.

Uburyo Abaryankuna babashije kugarura umwami i Rwanda.

Nyuma y’uko babashije kubona neza ko igihugu cyubamye, cyacitsemo ibice nta garuriro, kikaba kirimo amahano menshi kubera ihagarikwa ry’imihango n’imigenzo inyuranye kubwo kutagira umwami uhuriza hamwe Abanyarwanda, nyuma yaho kandi baboneye ko Abahinza biyicaje ku ngoma batabashakira ineza, bafashe icyemezo cyo kubagomera no guhangana nabo bakoresheje uburyo bwose bwari mu bushozi buke bwabo nk’abaturage, dore ko batari na benshi. 

Ubwo Nduga n’Amarangara byari bimaze kwigarurirwa n’Abasinga. Amarangara yatwawe na Rukomane mwishywa wa Mateke, naho Nduga itwarwa na Mateke ubwe. Rukomane rero yaje guhagurukira Abaryankuna abahigira kubura hasi no kubura hejuru. Bukeye Abaryankuna bateranira kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza, hagati ya Runda na Mugina, bajya inama y’uko bazagenza Rukomane. Babwira Nkoma, wari warahoze ari umurozi wa Ndahiro bati “Ko wajyaga wiyemeza ngo uri umurozi, ubu waturogeye Rukomane ukamudukiza?” Nkoma, ati: “Nta burozi nkigira barabumennye, kandi sinabona uko ncumba ubundi”. Abandi baramubwira, bati: “Jya gukora aho bwabaga nibura ukokore; kandi ntubuze abo mwabanye babaye ibyegera bye bazabumuduhera agapfa tukaruhuka!” 

Abaryankuna bamaze kuzuza inama, Nkoma arataha ajya kureba ahahoze ari iwe mu tujyo bajanjaguye; asangamo uburozi ariko buke, arabukokora abushyira Gashumba w’umunyanzoga wa Rukomane wahoze ari umugaragu we. Amubwira ko nabumumuhera bazamugororera cyane, Gashumba arabyemera arabwakira; abuha Rukomane arabunywa, amaze kubunywa araryama bucya ari intumbi. Abaryankuna babyumvise si ukwishima! Batera hejuru, bati: “Nkoma ya Nkondogoro yakoze aho bwabaga.” Aho ninaho havuye insigamigani “Yakoze iyo bwabaga”! Umuhinza wa mbere Abaryankuna baba baramwivuganye!

Nyuma y’igihe gito ibyo bibaye mu Nduga haje gutera amapfa ateza icyorezo cy’inzara. Abanyenduga batangira kwinuba, Abaryankuna babyuririraho bumvisha abaturage  ko Mateke ari we wateje inzara mu gihugu. Ubwo Mateke yari afite imfizi y’intama n’ikivumu cy’umutabataba yateyeho imana, bikaba ibimenyetso by’ubuhinza bwe. Abanyanduga bamaze kuremba baramutera, baramufata baramwica, intama ye barayica, intebe y’ubuhinza barayimena n’ikivumu barakirimbura, bihurirana n’igicu imvura itangira kugwa maze Abanyenduga babigira ihame ko ari we wayicaga. Abaryankuna bakomeza kubacengezamo ko “Nduga yari ikwiye Ndahiro cyangwa inkomoko ye (ubwo berekezaga kuri Ndoli).” Umuhinza wa Kabiri baba baramuhitanye!

Nyuma y’aho Abaryankuna bakoresheje “UBWENGE” bakabasha gutsinda abahinza babiri bari barigize ishyano ryose mu gihugu, Umuhinza wari usigaye ukomeye yari BAMARA watwaraga ubwanacyambwe. Abaryankuna bashyizeho uburyo bwo guhanahana amakuru kuva i Rwanda muri Nduga kugeza i Karagwe k’Abahinda aho NDOLI yari abundiye kwa Nyirasenge akajya agezwaho amakuru yose y’uko igihugu kimeze, kugeza ubwo yagarutse i Rwanda agashyikira kwa Minyaruko wa Nyamikenke, akubura u Rwanda nyuma y’imyaka 11 yose!    

Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu (RANP-Abaryankuna) ni umuryango uvutse mu bihe bisa neza neza nk’iby’Abaryankuna bo mu kinyejana cya 15, kuko tubona ko u Rwanda rwubitswe n’Abanyarwanda b’abahemu kandi ba banyenda nini (Bagereranywa na BAMARA n’umuhungu we BYINSHI ndetse n’Abanyabyinshi babayobotse), bafatanyije n’Abanyamahanga (Bagereranywa n’ABANYABUNGO). 

Kuva aho FPR-Inkotanyi ifatiye ubutegetsi mu Rwanda ndetse na mbere yaho nkuko twabigaragaje hejuru, amahano asimbura ayandi, ibyiza byaratuubye, ibibi biratuubuuka! Usibye n’Abanyarwanda, n’Abanyamahanga baturanye n’u Rwanda bahaboneye ishyano.

Uko Abaryankuna bahanganye n’Abahinza n’Abanyabungo bari barigaruriye igihugu bari imbere mu gihugu bakoresheje “UBWENGE” no Kwiyemeza gukomeye, uwo mutima waranze abo Baryankuna ukabageza ku nsinzi ni na wo RANP-Abaryankuna bateganya gukoresha. “Twigiye ku birenge by’abatubanjirije, ntidushobora gukomwa imbere n’icyo ari cyo cyose igihe u Rwanda rukiri mu maboko y ‘Abanyabungo n’Abanyabyinshi’ bo muri iki gihe”!

Twabibutsa ko mu myumvire y’Abanyarwanda bo hambere, Abanyabungo bafatwaga nk’abantu batuye iyo izuba rirengera mu yandi magambo batuye mu mwijima cyangwa mu bujiji, mu gihe Abanyabyinshi bo ari abantu bashaka kwigwizaho ibintu byinshi, mu yandi magambo akaba ari abantu b’inda nini, b’ibisahiranda, barya akaribwa n’akatarirwa, mbese inda yasumbye umutima!

“Mu cya 1447, abanyamahanga b’i bujiji, bifatanyije n’Abanyarwanda b’inda nini bubika u Rwanda” Abaryankuna bafatanyije n’Abandi Banyarwanda bakunda igihugu bagaruye umwami yubura u Rwanda. “Mu 1994 abanyamahanga bafatanije n’Abanyarwanda (bigaragara ko bashakaga inyungu zabo bwite) bigaruriye u Rwanda, barangije bararwubika. Ni igihe Abaryankuna iyo bari hose mu gihugu bagomba guhaguruka, bagahuriza ubwenge hamwe bakarwubura, bakarusubiza bene rwo aribo Abanyarwanda.

ISHINGIRO RY’IMPINDURAMATWARA GACANZIGO

  • Mu mwaka wa 1895 u Rwanda rwatewe n’umwanzi wo kwikanyiza no gukunda ubutegetsi, bibyara intambara yo ku Rucunshu, yahitanye Rutarindwa n’ingoma Kalinga n’ibindi birango by’ubwami, iyi ntambara kandi yaguyemo benshi bo mu miryango yari ifite aho ihurira n’ubwami bw’Abanyiginya. Mu buryo bwihuse hari hacyenewe imihango n’umurava w’abanyagihugu wo guca aya mahano, ariko nta cyakozwe kuko byahise bihurirana n’ikindi cyago gikomeye cy’ubukoloni, aho kugira ngo gacamahano akurikire amahano, ahubwo amahano akurikirana n’andi.
  • Uwo mwanzi yakurikiwe n’undi w’ubukoloni, waje aturutse i Burayi, asenya igihugu mu bantu (mu mitima y’Abanyarwanda) maze Abanyarwanda ubwabo bisenyera igihugu mu buryo butandukanye nabo ubwabo baricana. Iki gihe nanone ntihigeze habaho umwanya wo gusubiza ibintu mu buryo, ahubwo yakurikiwe n’iyaduka ry’ibyiswe Repubulika, demokarasi n’ubwigenge, ubusanzwe byari kuba byiza, ariko ababituzaniye badupfunyikira ikibiribiri mu izina ry’ibyiza, baturoha mu nyanja.
  • Muri 1962 u Rwanda rwatewe n’umwanzi wo kwikubira ubutegetsi n’umwiryane mu Banyarwanda wiswe “ubwingenge” wazanye n’ikiswe Repubulika na Demokarasi, byose biza bikurikira impinduramatwara yo muri 1959. Dukurikije abantu baguye muri ayo mahano, duhamya ko nubwo impinduramatwara muri iki gihe yari icyenewe, ariko bigaragara ko yakozwe nabi, nayo izana amahano, yaracyeneye kamaramahano, ariko nta cyakozwe, ahubwo ikibazo mu buyobozi bw’u Rwanda ndetse no mu mibereho rusange y’igihugu, byakomeje kudogera.

Ubusanzwe Ubwigenge ni bwiza, repubulika ni nziza na Demokarasi ni nziza, ariko impamvu tuvuze ko byateye u Rwanda nk’abanzi b’igihugu, ni uko ibyo twahawe atari ubwigenge, atari demokarasi atari Repubuka.

Nta repubulika twahawe kuko iyo tuyihabwa twari no guhabwa amahirwe yo kwitorera abayobozi batuyobora, ariko kuva icyo gihe kugeza ubu, umutegetsi yishyira ku butegetsi agakurwaho n’undi ushaka kwishyiraho, Abanyarwanda bagakomeza kuba ikibuga abategetsi barwaniraho.

Nta demokarasi twahawe kuko ubutegetsi buje bwose burangwa n’indwara yo kwikubira ibyiza by’igihugu abanyagihugu bagakomeza kuba inzirakarengane n’abacakara b’abategetsi, kandi ubundi bizwi ko muri demokarasi ubutegetsi bukorera abaturage, none ubu mu Rwanda abaturage nibo bakorera abategetsi.

Nta bwigenge twahawe kuko tutahawe amahirwe yo kwihitiramo ibitubereye. Kugeza n’ubu ubutegetsi bwahindutse igihugu, igihugu gihinduka ubutegetsi. Ibi kandi bifite ishingiro kuko ubwigenge ubundi ntawugomba kubuha undi, ariko mu gihe twabwiwe ko tugomba kubusaba natwe tukabyemera tukabusaba, twari dutanze uburenganzira kubo twabusabaga bwo kudupfunyikira ikibiribiri nk’icyo badupfunyikiye.

  • Mu mwaka wa 1973 u Rwanda rwakomeje guterwa n’umwanzi wo kurwanira ubutegetsi, biciye mu kiswe “Coup d’Etat ya Habyarimana” maze n’ubundi igihugu gikomeza kuba akangaratete cyane cyane mu miyoborere yacyo. Nubwo abantu benshi batumva uburemere bwa cout Etat kubera kuzimenyera, ariko Abaryankuna dusanga nayo ari ishyano ryari ricyeneye kamaramahano mu maguru mashya, ariko nta cyakozwe. Muri iki gihe nanone nta mwanya wo gusubiza ibintu mu buryo wabonetse, ahubwo amahano yakomeje gusimbura amahano mu gihugu.
  • Mu mwaka wa 1990, u Rwanda nanone rwatewe n’agatsiko k’Abanyarwanda barwaniraga uburenganzira bari barabujijwe n’amahano twarondoye hejuru ariko ku rundi ruhande ako gatsiko kari karangajwe imbere n’inyota y’ubutegetsi, iyi ntambara yahitanye Abanyarwanda batagira ingano inivugana uwari perezida HABYARIMANA.
  • Muri 1994, u Rwanda rwatewe n’amahano adasanzwe y’ubwicanyi ndengakamere, bukozwe n’Abanyarwanda kandi bukorerwa Abanyarwanda. Ubu bwicanyi bamwe babwise “itsemba-tsemba”, abandi babwita “itsembabwoko” nyuma bwitwa kugeza ubu “Jenoside yakorewe Abatutsi”.
  • Kuva kuri ubwo bwicanyi kugeza ubu u Rwanda rworetswe n’umwanzi w’ubutegetsi bubi bwica abo bwakabaye bucungira umutekano, bucyenesha abo bwakabaye bukiza, bushyira igihugu mu madeni atangira ingano ku buryo urubyiruko rwibaza uko ruzishyura ayo madeni mu gihe kiri imbere bikaruyobera, ubutegetsi busesagura nkana umutungo wa Rubanda, ubutegetsi bukomeza kuryanisha Abanyarwanda no kubagarira inzigo yabaye karande mu Banyarwanda, ubutegetsi bw’Abacanshuro gusa badafite icyo bitaho cyagirira Abanyarwanda muri rusange akamaro.

Muri rusange iyo u Rwanda rwaterwaga n’amahano y’uburyo bwose yagombaga gucyemurwa n’Abanyarwanda mu buryo bwinshi burimo n’imihango yo gukuraho ayo mahano n’ingaruka zayo, abahemutse bagahanwa cyangwa bagaterwa icyuhagiro, bagatunganywa bakongera kugirwa abantu b’i Rwanda, ariko nkuko bigaragarira buri wese mu byo dusobanuye, bigaragara ko mu Rwanda kuva mu 1895 kugeza ubu AMAHANO ASIMBURA AMAHANO, IBYIZA BYARATUBYE, IBIBI BIRATUBUUKA.

Nta mwanya wigeze ugenwa wo guca amahano, wo guca inzigo no kunga Abanyarwanda mu buryo bwuzuye.

IGISOBANURO CYO GUCA INZIGO

Igisobanuro cyo “Guca”

Ubundi ijambo “guca” risobanura byinshi mu Kinyarwanda bitewe n’igihe rivugiwe, bityo igisobanuro cyaryo cy’ukuri kikagenwa n’ijambo rikurikiye iyo nshinga. Hari uguca ingeso ku muntu runaka nko kuzimukomoraho, ari na byo bikomokaho ijambo “umuco”, hakaba no kumuca ku ngeso nko kumutandukanya nazo. Hari uguca umugeni, nko kumwegukana, hari uguca imanza, nko gukemura impaka n’ibindi byinshi tutarondora hano tuzagarukaho mu masomo yihariye tuzatanga.

Muri iyo gahunda yo “guca inzigo” rero, iyi nshinga ikorehswa nko gukuraho burundu ikintu utishimiye kikubagirana. Iyi gahunda yo guca inzigo mu Banyarwanda igamije kurandurana inzigo n’imizi yayo yabaye karande mu Banyarwanda hagashyirwaho igihango cy’amahoro mu Banyarwanda kibanisha neza Abanyarwanda. 

Igikorwa cya mbere cyakorwa n’Ubutegetsi nyuma yo gushyiraho inzego zizewe n’abaturage ni igikorwa cyo KUNAMURA ICUMU kigamije gushyira iherezo ku ntambara umunyarwanda arwana n’umunyarwanda, nacyo cyagendana n’umuhango wo “GUCA INZIGO”. Uyu ni umuhango wakorwaga n’abakurambere tubona ko uramutse wizwe neza ugahuzwa n’igihe tugezemo n’ibibazo twahuye na byo, ariwo wabikemura.

Ubu intambara umunyarwanda arwana n’umunyarwanda yafashe indi ntera kuko yarenze imipaka y’u Rwanda, ikaba igeze ku rwego inarwanirwa hirya no hino mu bihugu by’amahanga cyane cyane iby’Abaturanyi nka RDC, Uganda, Burundi n’ahandi.

Igisobanuro cy’inzigo

Ijambo inzigo rishobora kumvikana mu buryo butatu butandukanye ariko kandi bufitanye isano ya hafi:

  1. Inzika: Inzigo ni imbamutima yo kwihorera igenda ikizika mu mutima ikaba itegereje uburyo n’igihe gikwiye gusa kugira ngo igikorwa cyo kwihorera gishyirwe mu bikorwa. Guca inzigo rero ni ukurandura cyangwa guhagarika iyo nzika hagamijwe kubuza ko abantu bakomeza guhoora.
  2. Umuntu: Inzigo ni umuntu wabaga yabaye intandaro y’urwango rw’akarandagatane hagati y’imiryango ibiri bitewe n’icyaha yakoreye undi muryango (icyo cyaha cyabaga akenshi ari icyo kwica umuntu). Uwo muntu yagaragaraga nk’ikizira ku muryango wahemukiwe (wiciwe umuntu). Guca inzigo rero ni ukuvana urwikekwe no guhagarika amakimbirane ahoraho hagati y’imiryango ibiri: ufite umuntu wishe, uwiciwe.
  3. Umuryango: Inzigo kandi yabaga ari umuryango wose umuntu wishe undi akomokamo. Iyo wabaga wariciwe umuntu n’undi muntu wo mu muryango, byabaga, hari ibyo iyo miryango itashoboraga gukorana nko gushyingirana, gutabarana n’ibindi, kuko umuryango umwe wabaga ari inzigo ku wundi n’undi bityo. Aha, guca inzigo ni ukuvana uwo mupaka hagati y’iyo miryango ikongera ikabana neza, igashyingirana, ikagenderana, igatabarana nk’uko byahoze cyangwa bikwiye mu muryango nyarwanda.

Guca inzigo rero nti byari uguca umuntu wakoze icyaha cyangwa umuryango w’uwakoze icyaha cyatumye habaho ruriya rwango n’inzika idacika kandi izenguruka mu miryango; ahubwo inzigo yacibwaga ni iriya “mbamutima yo kwihorera” igenda ikaba inzika.

Uko guca inzigo byakorwaga mu Rwanda rwo hambere.

Umuryango w’umuntu wishe wajyaga ku mwami Ukavuga icyaha bakoze, umwami agatumiza abiciwe, abantu bose bakamburwa intwaro.  Akabasangiza igihango, bakigishwa n’abiru. Bakanywa ku nzoga yo guca inzigo. Bashoboraga no gutarama, bakamarana iminsi.

Umuryango wabaga urimo umuntu wishe niwo wajyaga ibwami, bagasobanurira umwami ibyo umuntu wabo yakoze, n’uburyo yishe umuntu n’impamvu zatumye amwica, nyuma umwami akagira umwanzuro afata. Iyo yasangaga uwo muntu yarakoze icyo cyaha yabigambiriye ku buryo atari ibintu bikwiriye kurenzwa uruho rw’amazi, yatangaga uwo wishe nawe agapfa yarangiza agakora umuhango wo guca inzigo hagati y’abasigaye muri iyo miryango. Iyo yasangaga mu by’ukuri ari ibintu byakwihanganirwa yashoboraga no guca inzigo wa munyacyaha ntacyo abaye cyangwa adahowe.

Uko umwami yacaga inzigo hagati y’imiryango.   

Iyo umwami yamaraga gusuzuma ikibazo kimushyikirijwe no kugifataho umwanzuro, niba uwishe agomba kwicwa akicwa, ugomba kurekwa akarekwa, ingoma yashyirwaga ku nama, umwami akavuga ati: “Nciye inzigo hagati y’umuryango runana n’umuryango runaka”.

Haba ubwo umwami yashoboraga kumvikanisha imiryango wenda binatewe n’uko byagaragaye ko uwishe atabigize nkana ahubwo byabaye ari nk’impanuka; icyo gihe umuryango w’uwahemutse watangaga icyiru cy’inka zirindwi cyangwa umunani kandi ukanatanga umukobwa agashyingirwa mu muryango biciye kugira ngo habeho gukuraho iyo nzigo.

Umubano hagati y’imiryango nyuma yo guca inzigo

Umubano hagati y’imiryango yari yarahemukiranye warakomezaga ibyo batahuriragamo bakaba babihuriramo, nko gushyingirana, gutabarana n’ibindi. Iyo umuryango waciwe warengagaho ukajya kwica umuntu wo mu muryango wahemutse nyuma y’uko umwami aciye inzigo, byavugwaga ko ari umwami yatewe, bityo uwo muryango ukoze ibyo ukaba ukoze ishyano rirushaho kuba ribi.

Iyo inzigo idaciwe irakura, ikarabya, ikera umusaruro mubi wo kwihorera hagati y’imiryango yahemukiranye, byatinda byatebuka, biraba.

Guca inzigo nyuma ya Jenoside yakorewe abiswe Abatutsi n’ubundi bwicanyi bwose bwabaye mu gihugu kuva 1894 kugeza ubu ni ngombwa mu rwego rwo kongera kubaka igihugu kimwe kandi abagituye bakibonanamo.

Umubano w’imiryango myinshi wajemo umwijima kuva inkundura yo gukuraho ubwami no gushaka ubwigenge yatangira, uza kuba mubi muw’1959 ubwo Abanyarwanda batakarizaga ubuzima muri ibyo bikorwa mu by’ukuri bya politike, ariko nyamara byibasiraga imiryango hashingiwe ku byiswe amoko.

Byarakomeje mu bihe byinshi no mu buryo bunyuranye kugeza ubwo FPR iteye u Rwanda 1990 na yo biza kugaragara ko igenda yica abantu igendeye ku byiswe amoko; aho yibasiraga Abanyarwanda bo mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu babaga batuye cyangwa babarizwa mu gice kigenzurwa nayo. 1994 habayeho amahano arenze urugero ubwo habaga Jenocide yakorewe abiswe Abatutsi, bibasiwe nk’ubwoko. Nyuma y’ayo ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwari bumaze guhirika ubwa MRND bwakomeje kwica Abanyarwanda cyane cyane bushingiye ku byiswe ubwoko babarizwamo.

Abanyarwanda benshi kandi bagiye baca ruhinga nyuma bakihorera ku giti cyabo ku buryo nta gushidikanya ko usibye kurenzaho u Rwanda rwuzuye inzigo mu buryo bwose nk’uko twabyerekanye haruguru.

Bityo rero dukurikije uko abakurambere bacu bahujwe n’umwami w’igihugu bacaga inzigo nkuko twabibonye haruguru, hakaba hakenewe gushakisha urumuri rushya. Ni muri urwo rwego RANP-Abaryankuna duhamya ko mu rwego rwo gukemura amakimbirane burundu hagati y’imiryango amoko n’ibyiswe amoko mu Banyarwanda hagomba gutegurwa gahunda y’umuhango wo guca inzigo hakitabwa ku gihe igihugu kigezemo, n’inzego z’ubuyobozi zihari ndetse n’imyubakire y’umuryango nyarwanda. Maze Umuyobozi mukuru w’Igihugu akaba izingiro ry’uwo muhango.

Nk’Uko icyunamo cya Gicurasi cyahoze mu mihango y’ingenzi kuva u Rwanda rwakuburwa na Ruganzu II Ndoli mu kinyejana cya 15 kugeza mu kinyejana cya 20 aho uwo muhango n’indi yarisanzwe mu muco nyarwanda igirira Abanyarwanda akamaro yavananyweho n’ubutegetsi bw’abakoloni, nkuko kandi kwibuka jenoside y’akorewe Abatutsi ari umuhango ngaruka mwaka, uyu muhango wo guca inzigo mu gihugu nawo uzajya uba umuhango ngaruka mwaka, uhabwe ingufu nk’iz’icyunamo cya Gicurasi cyari gifite mu mateka y’Abanyarwanda.

Umunsi ngarukamwaka wo guca inzigo, ntiwakuraho indi minsi Abanyarwanda bahitamo ko ikomeza kuzirikanwa nko kwibuka, kunamura icumu, n’iyindi, ahubwo bizakorwa ku buryo byuzuzanya kandi bigatanga umusaruro ukomeye mu nzira yo kunga no kubanisha neza Abanyarwanda.

IBYO ABARYANKUNA BEMERA.

Abaryankuna bubaha igihugu kurusha uko biyubaha

Igihugu ni ikintu gikomeye cyane, kigizwe n’ibintu byinshi kandi byose by’agaciro gakomeye.

Abaryankuna twubaha ibintu bine dufata nk’inkingi za mwamba z’igihugu, kuko iyo imwe muri izo nkingi ihungabanye igihugu cyose kirahungabana ndetse imwe ivuyemo izisigaye ntizabasha gukora igihugu; izo nkingi ni ahantu (ubutaka, amazi n’ikirere), abantu (abakivukamo n’abagituyemo, ababayeho, bariho n’abazabaho), ibintu (ibifatika n’ibidafatika) n’ukuntu (umuco, amateka, indangagaciro, kirazira, ururimi n’ibindi bigendanye n’imyumvire bidafatika, ariko bigenga ibifatika).

Izi nkingi uko ari enye ni zo zituma hari igihugu tubamo, hakaba n’igihugu kitubamo. Iyo igihugu tubamo gihungabanye, natwe turahungabana, ariko kandi n’iyo igihugu kitubamo gihungabanye, twe ubwacu duhungabanya igihugu tubamo. Iyi ni yo mpamvu Abaryankuna dusanga ubukoloni ari umwanzi ukomeye w’igihugu ndetse tugasanga bwaragize uruhare rukomeye mu gusenya u Rwanda kuko bwibasiye iguhugu kitubamo maze ubuyobozi bubi bukoresheje Abanyarwanda ubwabo bisenyera u Rwanda babamo nabo ubwabo batiretse.

Ibibazo u Rwanda rwaciyemo bikaruhumanya

  • Inzigo n’urwango mu Banyarwanda, bituma Umunyarwanda aba umwanzi w’Umunyarwanda. Ubukoloni ni uburyo ababuzanye bateguye neza, bugamije gukura u Rwanda mu mitima y’Abanyarwanda, bityo Abanyarwanda ubwabo ari abari ku butegetsi n’abayoborwa bagafatanyiriza hamwe kwisenyera igihugu biciye mu nzira zitandukanye. Ni muri uru rwego abategetse u Rwanda bose nyuma yabwo bakomeje kurangwa n’ubugambanyi bagambanira igihugu, aho kugiteza imbere. Amakosa bamwe bakoze, agasubirwamo mu buryo bumwe cyangwa ubundi n’ababasimbura kandi bakaza bavuga ko bagiye kuyakosora.

RANP-Abaryankuna yemeza nta shiti ko Abakoloni bagize uruhare rukomeye mu kuryanisha Abanyarwanda ari na bwo inzigo hagati y’ibyiswe amoko yatangiye gushinga imizi; maze uwo murage mubi wo kuryanisha Abanyarwanda bawusigira Parmehutu na MRND kugeza kuri FPR iwukomeje kugeza ubu.

  • Amacakubiri y’uburyo butandukanye agamije gutanya Abanyarwanda. Kuva umukoloni yagera mu Rwanda hatangiye amacakubiri ashingiye ku byiswe amoko (Ubuhutu, ubutwa n’ubututsi) ahitana benshi, ahungisha benshi anafungisha benshi mu bihe bitandukanye. Habayeho kandi amacakubiri ashingiye ku turere n’aho abantu bakomoka nayo akora amahano menshi. Ayamenyekanye cyane ni amacakubiri yiswe “Kiga” na “Nduga” yahanganishije cyane HABYARIMANA na KAYIBANDA akaza no kuba intandaro y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa KAYIBANDA, byaje no kuvamo impfu z’Abanyarwanda benshi bazize iyo nkundura.

Nubwo bitamenyekanye cyane ariko habaye amacakubiri hagati y’amadini, amashyaka ya politiki ubwo yari amaze kuba menshi n’ayandi y’ubundi bwoko byose bigahitana abatari bacye. Byaragaragaye ko FPR-Inkotanyi kimwe n’andi mashyaka yayibanjirije mu kuyobora igihugu atigeze ashishikazwa mu buryo nyakuri na politike yo kunga no kubanisha Abanyarwanda.

  • Ubwicanyi, ubuhunzi no gufunga bikabije kuva twabona ikiswe ubwigenge mu Rwanda. Inzigo yabibwe n’ubukoloni yakomeje gutanga umusaruro wo kwica, gufunda no guhungisha abo mutavuga rumwe. Ibi byatangiranye na repubulika kuva yaza, kugeza ubu. Umutegetsi ava ku butegetsi yishwe, undi akabujyaho yishe uwamubanjirije, ibyo kandi bikagwamo rubanda itazi iyo biva n’iyo bijya kuko nyine aho inzovu zirwaniye ibyatsi birahatikirira.
  • Abayobozi bishyira ku butegetsi hirengagijwe uburenganzira bw’Abanyarwanda bose bwo kwitorera umuyobozi ubakwiriye. Kuva twabona ikiswe ubwigenge nta na rimwe mu Rwanda umuperezida yari yasimburana n’undi mu mahoro, iteka bigendana n’amahano. Ibi bigaterwa n’uko ababujyaho bose bishyiraho hatabayeho kugisha inama Abanyarwanda cyangwa se kubaha umwanya wo kubigiramo uruhare.

Nubwo demokarasi isobanurwa nk’ubutegetsi bushyirwaho n’abaturage kandi bugakorera abaturage, mu Rwanda ibyo ntibiharangwa. Ubusanzwe muri demokarasi umuyobozi agomba gushyirwaho n’abaturage akikuraho igihe yahawe kuyobora kirangiye, ariko ibyacu byakomeje kuba macuri kuko abayobozi mu Rwanda ari bo bishyiraho, icyakora bagakurwaho n’abashaka kubasimbura ndetse mu buryo bubi bwo kumena amaraso.

  • Abayobozi bashyira imbere inyungu zabo bwite, bakirengagiza inyungu rusange z’igihugu. Ubundi hari inguni ebyiri umuntu akwiriye kwibonamo no kubonamo ubuzima bwe. Iya mbere ni iye nka we, iya kabiri ni we mu muryango mugari cyangwa se ishyanga. Uwibona nka we ubwe ashyira imbere inyungu ze bwite, akirengagiza inyungu rusange, uwireba mu muryango mugari, ashyira imbere inyungu rusange. Muri rusange iri ni ryo hame ry’ubuyobozi. Umuyobozi agomba kuba yirebera mu ishyanga, kurusha uko yirebera muri we. Ikibabaje ni uko abayobozi bose twagize nyuma y’ubukoloni ari abirebera muri bo, bityo bagashyira imbere inyungu zabo bwite, iz’Abanyarwanda muri rusange zigateshwa agaciro.

Nk’uko Parmehutu yaje yigize umucunguzi w’Abahutu kugira ngo isohoze umugambi wayo mubisha wo kubagarira inzigo hagati y’Abanyarwanda yabibwe n’Abakoloni,   niko na FPR-Inkotanyi yafashe ubutegetsi yigize umucunguzi w’Abatutsi, n’umurinzi w’Abahutu, ikora ibishoboka byose uruhare rwayo mu rupfu rwageze kuri buri ruhande rwose muri ibi byiswe amoko irarutabika.

  • Ubuyobozi bwubakiwe ku byiswe amoko mu Rwanda.  Byagaragaye ko ubukoloni bwifashishije ibyo yise amoko ariko mu by’ukuri byari ibyiciro by’imibereho mu Rwanda, maze ibyuririraho nyuma yo kubitwerera ingengabitekerezo y’amacakubiri maze biyifasha kugera ku mugambi wayo. Ibi byaje kubyara ikibazo gikomeye cyane cyananiye abategetsi bose bategetse u Rwanda nyuma y’iyo ngengabitekerezo, ndetse ahubwo babyifashisha nk’intwaro yabafasha kugera ku butegetsi.

RANP-Abaryankuna dusanga ikibazo cy’amoko kitakemurwa n’abakigizemo uruhare keretse babanje guhindura imyumvire. Nk’uko Parmehutu yashakaga kugera ku nyungu zayo ikora ibishoboka byose ngo yemeze Abahutu ko akaga kose bahuye nako bagatewe n’Abatutsi, FPR-Inkotanyi nayo yakoze ibishoboka byose ngo Abatutsi  bumve ko ingorane zose bagize mu mateka yabo kugeza kuri Jenoside yabakorewe bazitewe n’Abahutu. Nguko uko ubutegetsi bubi bwagiye busimburana mu Rwanda bwananiwe gukemura ibibazo by’Abanyarwanda cyane cyane icyo guca inzigo yari yamaze kuba akarande mu Banyarwanda ikanaba umuzi w’umwiryane.

Kwiyongera kw’ibyiciro bitanya Abanyarwanda umunsi ku munsi: duhereye ku biswe amoko, hari abiswe abatutsi ubu bari mu byiciro byinshi; abacikacumu (bari mu Rwanda mu gihe jenoside yabaga), abavuye i Bugande, abavuye i Burundi, n’abandi), abiswe Abahutu harimo abavuye Congo, Kiga na Nduga n’ibindi, hari abiswe Abatwa, abibona mu madini n’inzangano ziyashingiyeho, imitwe ya politike n’ibindi. Ibi byose icyo bikora ni ugutanya Abanyarwanda.

Jenoside ni ishyano ryagwiriye u Rwanda rwose, si ishyano ryagwiriye abishe cyangwa abishwe.

IKIBAZO CY’UBUKOLONI MU MACAKUBIRI Y’ABANYARWANDA

Ubwo twatangiraga uyu mushinga w’iyi mpinduramatwara, twahuye n’impaka zikomeye z’abavuga ko ibibazo by’Abanyarwanda ari bo ubwabo babyiteye ko tutagomba guhora tubishyira ku bakoloni, hanyuma urundi ruhande narwo rukagaragaza ko nta buryo dushobora gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’Abanyarwanda twirengagije uruhare rw’Abankoloni. Ni byo koko gushyira ibibazo byose kubadukolonije bishobora kutwibagiza uruhare rwacu, bikaba byanatuma tutabasha kwikosora aho twakosheje twibwira ko nta ruhare twabigizemo ko nta n’urwo twagira mu kubikemura.

Ariko nanone ntidushobora gucyemura ikibazo cy’u Rwanda twirengagije n’agace gato k’uruhare rw’Abakoloni kimwe n’ibindi bintu byose byakigizemo uruhare (contributing factors)

Uruhare rw’ubukoloni mu gusenya umuryango

Usibye ibintu rusange byakozwe muri Afurika yose kandi bikagira ingaruka mbi ku banyafurika muri rusange nko kubagenera imipaka bidashingiye ku nyungu z’Abanyafurika ubwabo ahubwo bibasenya, kubakoloniza hirengangijwe uburenganzira rusange bw’ubwisanzure, ubucakara, kubabeshya ubwigenge bagakomeza kubakoloniza mu bukoloni bushya n’ibindi, aha hari ibyo tubona bakoreye u Rwanda mu buryo bw’umwihariko bikaba ari nabyo byatumye u Rwanda ruza mu bihugu byagize ibibazo bikomeye 

  • Kurangaza Abanyarwanda mu nkundura zishingiye ku byiswe amoko n’imyemerere.
  • Guhimba amoko atabaho
  • Guhindura ibyari ibyiciro by’imibereho bakabigira amoko
  • Guhindura ibyo bise amoko kavukire (mu maraso/biological traits) kandi ubundi ari iby’ubusabane (social traits)
  • Gukuraho igisobanuro cy’ubwoko mu buryo gakondo bw’Abanyarwanda
  • Gutesha agaciro amoko gakondo y’Abanyarwanda (Abasinga, Abega, Abanyiginya, Abaha n’andi).
  • Kubishyira mu nyandiko abantu bagendana yiswe ibuku (book)
  • Kurebera ubuzima bw’igihugu bwose mu ndorerwamo y’ibyiswe amoko no muri ayo macakubiri abishamikiyeho,
  • Guhimbira ibyo byiswe amoko inkomoko (Tchad na Ethiopia)
  • Kurema urwango, inzigo n’amacakubiri by’igihe kirekire hagati y’ibyo byiswe amoko.
  • Gukora amavugurura mu nkorane (system) y’ubuyobozi nyarwanda mu buryo butaboneye.
  • Guhuza ayo mavugurura n’ibyiswe amoko no kurebera abajya mu buyobozi muri ibyo byiswe amoko,
  • Kutubeshya ko baduhaye repubulika na demokarasi n’ubwigenge by’ikibirirbiri,

NI NDE UZACA IYI NZIGO YABAYE KARANDE MU BANYARWANDA?

  • Ni umunyarwanda.
  • Ni umuziranenge utarijanditse mu bugome bwahekuye u Rwanda mu buryo ubwo ari bwo bwose,
  • Ni umuntu ufite u Rwanda ku mutima (uwize u Rwanda mu mizi, akamenya ikibazo rufite, icyagiteye (root cause), ni umuti rucyeneye)
  •  Ni umuntu uzi icyerekezo u Rwanda rucyeneye mu gihe turimo n’icyo tuganamo,
  • Ni umuntu udafite uruhande na rumwe abogamiyeho mu zagiranye ibibazo by’uburyo butandukanye mu bihe bitandukanye.
  • Ni umuntu ufite intwaro y’ubwenge n’inzira y’amahoro itagira uwo ihutaza.
  • Ni umuntu uzabasha guhoza Abanyarwanda amarira barize, kandi akabafasha kwigeza ku byiza bibabereye kandi Abanyarwanda bakamwibonamo.
  • Uzabasha gusubiza u Rwanda ubusugire bwarwo n’isura nziza mu ruhando rw’amahanga.

IMPINDURAMATWARA GACANZIGO MURI IKI GIHE YAKEMURA IKIBAZO CY’UBURWAYI BWIBASIYE U RWANDA

Kugira ngo iyi ngingo yumvikane, reka twifashishe urugero rw’umuganga uvura umubiri, kuko tubona ko indwara yazonze u Rwanda ntaho itaniye n’iyazonga umubiri w’umuntu, kandi uburyo bwo kuvura u Rwanda ntaho bitaniye no kuvura umubiri wasaritswe n’indwara.

Ubundi kugira ngo umuntu abe muganga, atange inama ku buzima bw’abantu kandi abavure indwara igihe barwaye, agomba kuba yarize ibijyanye n’umubiri w’umuntu mu buryo buhagije. Dore ibice by’ingenzi by’amasomo agomba kuba yarize:

  • Imyubakire y’umubiri w’umuntu (Anatomy): Muri iki gice cy’amasomo umuntu yigamo amasomo ajyanye no kumenya ibice bigize umubiri aho biva bikagera. Aya masomo amufasha no kumenya aho buri gice cyose na buri rugingo rwose ruherereye haba ibigaragara inyuma haba n’ibitagaragara inyuma biri imbere mu mubiri.
  • Imikoranire y’ibice byubatse umubiri (Physiology): Nyuma yo kwiga umuntu nk’inyubako akurikizaho kwiga umuntu nk’ishyirahamwe, aho buri gice gishyira hamwe n’ikindi kugira ngo umuntu abe ameze neza. Imikoranire y’ibice bigize umubiri mu byo bita inzungano agomba kubimenya uko byakabaye, uburyo ibi bice byunganirana mu buryo butaziguye cyangwa mu buryo buziguye
  • Imirwarire y’ibice bigize umubiri n’ibibazo by’imikoranire (Physiopathology): Nyuma yo kubona no kumenya neza ibi bice n’imikoranire yabyo, hakurikiraho kumenya imirwarire y’ibi bice n’ibibazo byatuma bidakorana neza. Muri iki gice cy’amasomo noneho umuntu yibanda mu kumenya indwara n’ibizitera, ibimenyetso byazo by’ibanze zihariye n’ibimenyetso byazo zisangiye n’izindi cyangwa bishobora kwigaragaza rimwe na rimwe ubundi ntibyigaragaze, akiga uburyo bwose ishobora kwigaragazamo. Mbese usanga aya masomo amufasha kwirinda ku kuba yakwitiranya indwara, cyangwa akayiyoberwa. Aha rero ntitwibagirwe ko aba agomba no kumenya gukoresha ibyuma kabuhariwe by’ibanze mu gupima indwara.
  • Ubuvuzi bw’indwara zafashe ibice n’inzungano by’umubiri (Medecine): Icyiciro cya nyuma rero noneho cy’amasomo uyu muntu yigishwa, ni uburyo bwo kuvura indwara. Yigishwa uburyo bwo kuvura atari ukumenya urutonde rw’imiti gusa umuntu urwaye indwara iyi n’iyi agomba gufata, ahubwo n’urugero agomba gufatamo iyo miti, akigishwa kumenya inyifato agomba kugira imbere y’abarwayi n’inyifato agomba gutoza abarwayi bijyanye ahanini n’indwara barwaye.

Umuntu iyo arangije aya masomo yo muri ibi byiciro byose nibwo yitwa muganga akaba ashobora kuvura umuntu.

Nyamara hari abantu usanga batarize imyubakire y’umubiri w’umuntu, batarize imikoranire y’ibice bigize umubiri w’umuntu, batarize imirwarire y’ibyo bice, batarize imiti no kuvura ariko ugasanga bavura abantu. Abo bantu mu Kinyarwanda bitwa ba magendu.

Abavuzi nk’aba ntacyo baba bazi ahubwo baba bashakisha gusa, aho kuvura barushaho gukwirakwiza indwara. Ikibazo baba bafite ni uko babeshya ko bavura umuntu batazi, bakamuvura indwara batazi bakamuha n’imiti mu by’ukuri batazi.

Nubwo waba uzi imiti ntabwo ushobora kuvura utazi indwara umuntu arwaye. Usanga bene abo baganga bahimbira abarwayi indwara kandi wenda atari zo barwaye, bityo bakanabahimbira imiti bagomba gufata. Akenshi kuko ikiba kibashishikaje ari inyungu zabo bwite, bakunda guhimbira abarwayi indwara zijyanye n’imiti bafite kugira ngo icyo cyashara kitabacika kandi ntibatinya kuyibaha kabone n’ubwo iyo miti yaba yararengeje igihe cyo gukoreshwa.

Birumvikana ko aho kuvura umurwayi ahubwo umubiriwe barushaho kuwurembya bawuhindura ingarane y’imiti idafite icyo iwumariye cyangwa barushaho kuwuca intege kubwo kuwuvura bakoresheje uburyo butajyanye n’igihe.

Umuryango nyarwanda rero twawugereranya n’umubiri w’umuntu. Ibice biwugize hashize igihe kirekire bidakorana neza. Ntibisaba ibihamya byinshi kugira ngo werekane ko uwo mubiri ufite ibibazo nubwo nabyo twabitanze; kandi iyo urebye uko ibibazo byawo byagiye byiyongera usanga bifite aho bihuriye n’abayobozi bagiye basimburana ku Banyarwanda bavuga ko bagiye kubafasha gukemura ibibazo byabo, aho kugira ngo bikemuke bikarushaho kugwira.

Ese ibyo byatewe n’iki? Ntagushidikanya ko abayobozi twagize mu mateka yacu cyane cyane nyuma y’igihe cy’ubwami babaye ba Magendu. Ntidushatse kuvuga ko abo bayobozi batari barize, ahubwo bari barize inyigisho idakwiriye umuvuzi w’igihugu.

Ndetse ushobora gusanga bari barize byose usibye ukuri kw’imyubakire y’umuryango nyarwanda, imikoranire y’ibice bigize umuryango nyarwanda, imirwarire y’ibyo bice biwugize n’ibibazo imikoranire yabyo yagize, ngo babashe kuba bavura umuryango nyarwanda basobanukiwe. Ibi bishatse kuvuga ko bari gukora ibindi byose neza, uretse kuyobora Abanyarwanda. Ibi kandi ntibyarangiye kuko hari n’abakiri mu myanya y’ubuyobozi n’abifuza kuyijyamo bagifite icyo kibazo.

Turahamya ko icyo umuyobozi uwo ariwe wese yafasha umuryango nyarwanda turimo muri iki gihe ari ukuwubera umuganga kugira ngo imikoranire hagati y’abawubatse igende neza. Ibyo ubundi ntabwo bisaba koko impamyabushobozi z’ikirenga nyinshi ahubwo birasaba kumenya mu buryo bwimbitse uwo muryango muri za ngingo enye twatondaguye haruguru.

Biratangaje kuba nyuma y’ikiswe ubwigenge n’iyaduka rya Repuburika mu Rwanda, uvuye ku butegetsi bw’abakoloni, ubwa MBONYUMUTWA, ukagera ku bwa KAYIBANDA na MDR-Paremehutu, ukaza ku butegetsi bwa HABYARIMANA na MRND ye, ukagera ku bwa KAGAME na RPF ye, amakosa yakozwe ari amwe, agakorwa n’abayobozi batandukanye, mu bihe bitandukanye, kandi mu macenga yabo yo kwishyira ku butegetsi, bose bakagaragaza ko  ikintu kimwe cyo gukemura ibibazo byakomeje kuzonga u Rwanda ari cyo kibazanye, ariko aho kugicyemura, ahubwo bakarushaho kucyongerera ubukana.

Bose icyo bakoreye Abanyarwanda ni ukubaryanisha, kubica, kubafunga no kubamenenganisha mu mahanga, mu buryo butandukanye, bakabambura uburenganzira n’ubwisanzure byabo ku gihugu cyabo, ahubwo n’abasigaye bakagirwa abacakara babo bategetsi.

Ibi usibye ko bigaragaza umutima mubi wo kutita ku nyungu rusange z’Abanyarwanda, binagaragaza ko aba bose bari ba magendu, bihaye kuvura ishyanga batazi, batazi ikibazo nyirizina rifite, batanazi uburyo bwo kurivura n’imiti ricyeneye.

Iyi niyo mpamvu duhamagarira buri Munyarwanda wese wumvise uyu mugambi mwiza, kwitandukanya na sekibi yiyimitse mu Rwanda, maze twese hamwe tugafatanya urugendo ruva mu nzigo rujya ku gihango cy’ubuvandimwe bw’Abanyarwanda, rukava mu bwoba, agahinda n’amacakubiri tukajyana mu mahoro n’umunezero ubereye buri Munyarwanda.

AMATWARA Y’IMPINDURAMATWARA GACANZIGO

  1. Amatwara yo guca inzigo no kunga abanyarwanda
  2. GUSHYIRA IHEREZO KU MWIRYANE waranze Abanyarwanda kuva mu myaka yashize kugeza ubu, ari ushingiye ku byiswe amoko, amoko, uturere, amadini, aho abantu babaye n’aho baturutse n’ibindi.
  3. GUKURAHO NO GUKUMIRA ikintu cyose kiganisha KU BWICANYI bw’uburyo bwose, bwaba INTAMBARA HUNAMURWA ICUMU, JENOSIDE HACIBWA INZIGO MU BANYARWANDA n’ubundi bwose butuma Umunyarwanda yica Umunyarwanda.
  4. GUSHYIRAHO UBURYO BWIZA buzatuma Umunyarwanda abaho neza kandi akabana neza n’abandi banyarwanda mu mahoro n’ubwuzuzanye nta macakubiri.
  5. GUSHYIRAHO ibikorwa, imihango n’imigenzo bigamije kwigisha, kuganira mu mucyo ku mateka y’ishyanga ryacu no GUCA INZIGO n’amacakubiri byabaye karande mu banyarwanda, biganisha ku bwicanyi, HAREBERWA HAMWE INKOMOKO-MUZI Y’IKIBAZO CYORETSE U RWANDA kigatuma Umunyarwanda aba umwanzi w’Umunyarwanda.
  6. KWUNGA ABANYARWANDA BOSE, ari abari mu gihugu imbere n’abari hanze yacyo, HAKURWAHO ikintu cyose kibatanya, byaba ibyiswe amoko, amoko, uturere, amadini, amakosa yakozwe mbere, imyumvire mibi yaba yarakoreshejwe nk’intwaro y’abanyapolitiki itita ku nyungu rusange n’ikindi kintu cyose cyatuma Umunyarwanda atibona mu bandi Banyarwanda.
  • Amatwara yadufasha guhindura uburyo igihugu kiyoborwamo
  • GUHA ABANYARWANDA uburenganzira n’ubwisanzure mu kugena UBURYO BW’IMIYOBORERE BUBONEYE KANDI BUBAKORERA n’ababayobora babifitiye ububasha  hagendewe ku nyungu rusange (Repubulika na Demokarasi).
  • GUCA BURUNDU UBUHUNZI no gushyiraho uburyo bushyira iherezo ku buhunzi hakurwaho inzitizi zose zituma Umunyarwanda (nyiri u Rwanda) aruhunga.
  • KUBAKA UMUNYARWANDA MWIZA ufitiye igihugu akamaro biciye mu KUBAKA UBUREZI BUFITE IREME buha ubwisanzure ababutanga, ababuhabwa n’abandi bose bafitanye isano na bwo, bigatuma UMUNYARWANDA ABA ISOKO Y’UMUTUNGO W’IGIHUGU AHO KUBA UMUTWARO KU GIHUGU.
  • KUBAKA URWEGO RW’UBUTABERA rushoboye kandi rwizewe ruzabasha gucyemura ibibazo by’Abanyarwanda, rugahana abakoze ibyaha bagomba guhanwa rukanababarira abagomba kubabarirwa hakurikijwe amategeko.
  • KUZAHURA UMUBANO W’U RWANDA N’AMAHANGA no gusana isura y’u Rwanda mu mahanga yamaze kwangizwa n’ubutegetsi bubi.
  • GUSHYIRAHO UBURYO BWIZA BUGEZA UMUNYARWANDA KU MAJYAMBERE atagira uwo aheza kandi ashingiye ku bumenyi n’ubushobozi by’umuturage.
  • GUSIGASIRA NO KWIMAKAZA UMUCO NYARWANDA ukaba isoko y’amahoro n’amajyambere by’u Rwanda.
  • KUBAKA INZEGO zaba iza Leta, iz’umutekano, izabikorera n’izitegamiye kuri Leta zigenga zishoboye kandi zishyira imbere inyungu rusange z’Abanyarwanda.

IMPAMVU RPF-INKOTANYI NA KAGAME PAUL BADASHOBORA GUCYEMURA IKI KIBAZO CYUGARIJE U RWANDA

Nkuko ubutegetsi bwa KAYIBANDA bwaje butangaza ko buje gucyemura ikibazo u Rwanda rwari rufite muri icyo gihe, ubutegetsi bwa HABYARIMANA nabwo bukaza bubeshya ko buje gukosora amakosa yakozwe mbere yabwo, ni ko n’ubutegetsi bwa KAGAME na PFR bwaje bubeshya ko bwo nta kibazo buzasiga kidakosowe mu makosa yose yakozwe mbere, nyamara nkuko bigaragarira buri wese ureba akabona, bose barananiwe, kandi si ukunanirwa gusa kuko ahubwo barushijeho kongerera ikibazo u Rwanda rwari rufite ubukana. Bwarakibagariye, buracyuhira, bunagishyiriraho uburyo bwiza bwo gutanga umusaruro urimo kubura abana b’u Rwanda batagira ingano bazize ibinyoma no kwikunda by’ubwo butegetsi.

Umu panafricaniste mu gihe turimo Prof Patrick Otieno Lumumba rimwe yarivugiye ati: “Twimika impyisi tukazicungisha ihene zacu, maze ihene zaribwa tukibaza icyabaye”. Uku tubona ari ukuri kuzuye kuko mu Rwanda nubwo nta mwanya wo kwitorera abayobozi dushaka twigeze duhabwa, ariko twakomeje gushyirwa imbere ibisambo, abajura, injiji n’abagome ngo batuyoborere igihugu, maze bakakirya, bakagisahura bakakigira umusaka, baratwica, baraduhungisha baranadufunga, batubeshya ko batwifuriza ineza.

Abaryankuna dusanga FPR na Kagame ari agatsiko k’abantu bacye bashyize imbere inyungu zabo gusa, batitaye ku nyungu rusange. Ni abantu kandi bagize uruhare ruomeye muri aya mahano, bityo bacyeneye kubanza guterwa icyuhagiro.

ISHYIRWA MU BIKORWA RY’IMPINDURAMATWARA GACANZIGO

Intwaro n’uburyo byo gucyemura ibibazo by’u Rwanda, biroroshye, ariko kuko abagerageje kubicyemura ari ba magendu bakora ibyo batazi, kandi bakanabikorana ubugome bwita ku nyungu zabo bwite gusa badahangayikishijwe n’ububabare bw’umurwayi, byarushijeho kuba bibi.

Uwashaka kuvura iki gihugu akwiriye kujya ku mutima wacyo, akigisha Abanyarwanda uburyo bwo kwicyemurira ibibazo bibugarije kuko nta munyamahanga uzava i Kantarange ngo abibacyemurire.

Bityo kujijuka kw’Abanyarwanda ubwabyo, byacyemura byinshi. Nyamara ba rusahurira mu nduru bakomeje gufata imyanya y’ubuyobozi mu Rwanda ntibigeze bita kuri ibyo, kuko byari kubangamira inyungu zabo. Ni yo mpamvu bica uwo babona ko yabangamira inyungu zabo.

Uyu mushinga uzaba ugizwe n’ibyiciro bitatu bitandukanye:

MBERE Y’IMPINDURAMATWARA

  1. Kunoza igitekerezo no kwiga umushinga neza,

Iki ni igihe cyo kubaka ingengabitekerezo y’urugaga, gusuzuma niba koko impinduramatwara Gacanzigo icyewe, kugisha inama, no kubiganiraho mu buryo buhagije kw’Abaryankuna b’umushumi.

  1. Ubukangurambaga: ubu bukangurambaga buzaba bugamije gusobanurira Abanyarwanda batandukanye ari abari mu gihugu n’abari hanze yacyo ikibanzo nyamukuru u Rwanda rufite n’impamvu y’impinduramatwara “Gacanzigo” hagamijwe ko buri Munyarwanda ayibonamo kandi akayigira iye.

Uko bizakorwa;

  • Mu biganiro mbona nkubone aho abantu abazajya bahura bakaganira bagahugurana kandi bakajya inama.
  • Hazakoreshwa imbuga nkoranyambaga zitandukanye nka website, facebook page, twitter n’izindi.
  • Ibiganiro ku ma radiyo na ma televiziyo bitandukanye
  • Ibiganiro bihoraho kuri radiyo yacu bwite izajya ivugira kuri short waves.
  1. Kwegeranya abantu bazagira uruhare mu mpinduramatwara Gacanzigo

Uko bizakorwa

  • Kwakira no kwandika Abanyamuryango bose binjira mu mpinduramatwara
  • Gushyira Abanyamuryango mu nzego zitandukanye n’inshingano hagendewe ku bushobozi bwa buri wese n’umusanzu we mu mpinduramatwara.
  • Gutangira ibikorwa bito bito bigamije ahanini kunoza igitekerezo, kurambagiza Abanryankuna, no gutangira ibikorwa bidasaba ubushobozi bwinshi.
  • Gutegura imishinga itandukanye y’ibikorwa bitandukanye byatugeza ku mpinduramatwara vuba.
  • Gushaka abafatanyabikorwa, n’abaterankunga.

IGIHE CY’IMPINDURAMATWARA

  1. Ibikorwa nyirizina byo gukuraho ubutegetsi no gushyiraho ubuyobozi bushya bubereye Abanyarwanda bose.

Nyuma y’uko Abanyarwanda bose bamaze kumva impamvu y’iyi mpinduramatwara kandi bamaze kuyigira iyabo hazarebwa uburyo bwiza buboneye kandi buzagera ku ntego neza, bwo guhindura uburyo igihugu kiyobowemo biciye mu biganiro bikuraho ubutegetsi buriho bigashyiraho ubuyobozi bushya bubereye Abanyarwanda bose. N’ibindi bikorwa bizaca mu nzego zitandukanye z’urugaga.

NYUMA Y’IMPINDURAMATWARA

Gushyiraho imirongo migari igihugu kizagenderaho

Hagendewe ku mirongo migari impinduramatwara Gacanzigo yaharaniye, hanagendewe ku miterere igihugu kizaba kirimo, hazashyirwaho gahunda nshya n’imirongo migari igihugu kizagenderaho, cyane cyane ibigamije gucyemura ibibazo by’amacakubiri yakomeje kuranga Abanyarwanda.

Kubaka inzego z’ubuyobozi bw’igihugu z’inzibacyuho

Hazubakwa inzego zizewe n’abaturage kandi zikorera abaturage ibyo impinduramatwara Gacanzigo yaharaniye kuva kera, kandi zizubakwa mu murongo w’imirongo migari y’impinduramatwara. Imiterere y’inzego n’inshingano zazo bigaragara mu mirongo migari y’ibyo impinduramatwara Gacanzigo iharanira n’uburyo bizagerwaho (Political Program).

Inzego z’ingenzi zizubakwa;

  • Urwego rw’ubumwe bw’igihugu

Uru ni urwego rw’ubuyobozi rushingiye ku muco nyarwanda kandi rufite intego ebyiri z’ingenzi:

  • Gusigasira no guteza imbere umuco n’amateka by’u Rwanda,
  • Kubungabunga ubumwe n’amahoro by’igihugu biciye mu mihango, imigenzo n’indangagaciro nyarwanda.
  • Urwego rw’ubuyobozi bwa Repubulika y’u Rwanda

Uru ni urwego rw’imiyoborere isanzwe y’igihugu ruzashyira mu bikorwa intego ya kabiri y’imiyoborere mishya ibereye igihugu, hashyirwaho uburyo bushya bw’imiyoborere ibereye Abanyarwanda. Hazubakwa inzego z’ubutegetsi Nshingamategeko, ubutegetsi Nyubahirizamategeko, iz’ubutabera n’iz’umutekano zikomeye kandi zizewe n’abaturage kuko zizaba zikorera abaturage.

  • Urwego rw’Abarinzi b’Igihugu

Uru ni urwego rushinzwe kugenzura ko ibyo impinduramatwara yaharaniye ari byo bishyirwa mu bikorwa, rukagira ubudahangarwa bwo gucyebura abazatandukira ku byemeranyijweho mu gihe cy’impinduramatwara na nyuma yayo no kwirinda ko hari ibyakwirengagizwa mu byemeranyijweho bifitiye u Rwanda n’Abanyarwanda akamaro.

Izindi nzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu zizubakwa zishyigiye kuri izi.

  1. Intangiriro y’ibihe bidasanzwe byo gucyemura ibibazo by’imibanire y’Abanyarwanda bizarangwa ni:
  2. Ibiganiro by’umushyikirano
  3. Ibikorwa n’imihango byo kunamura icumu
  4. Ibikorwa n’imihango byo guca inzigo mu Rwanda.

Muri ibi bihe bidasanzwe byo gucyemura ibibazo bw’amacyimbirane mu Banyarwanda no gushyiraho ubuyobozi bubereye Abanyarwanda bose, hazategurwa umuhango wo guca inzigo mu Banyarwanda n’uwo kunamura icumu hashyirwa iherezo ku ntambara umunyarwanda arwana n’umunyarwanda.

Uko bizakorwa.

  • Umuhango wo “Guca inzigo” uzajya ukorwa hasozwa iminsi ijana (100) yo kwibuka jenoside n’ayandi mahano yose yabaye mu Rwanda akaruhekura harimo n’intambara.
  • Kwigisha Abanyarwanda bose herekanwa inkomoko-muzi w’inzigo mu Banyarwanda, bikazatuma Abanyarwanda bamenya ikibazo nyirizina bahuye nacyo, n’inzira nyayo yo kugikemura.
  • Hazashyirwaho ikimenyetso cy’inzigo icibwa, maze hakorwe ikimenyetso cyo kuyica burundu mu gihugu.
  • Hazashyirwaho ikimenyetso cy’ubumwe kizazamurwa nk’ikimenyetso cyo kwimika ubumwe n’ubwiyunge byuzuye mu bana b’u Rwanda.
  • Hazahimbwa indirimbo y’ihariye y’uyu muhango izahimbanwa ubuhanga mu magambo ajyanye n’iki gikorwa.
  • Hazategurwa amagambo ateguranye ubwenge  kandi y’iteka ryose adahinduka cyangwa ngo umuntu ayavuge uko yishakiye
  • Hazategurwa imyambaro yihariye iri mu mabara afite ibyo asobanuye bigendanye n’ikigamijwe cyo guca inzigo.
  • Uyu muhango uzakorerwa ku gisekuru gishya cy’abakomoka ku miryango itandukanye y’Abanyawanda. Bagatoranywa mu miryango y’abiciwe n’abishe mu bihe byose. Haba mbere ya jenoside mu gihe cya jenoside na nyuma yayo.
  • Hazakorwa umuhango w’umurage w’ubumwe n’amahoro mu Banyarwanda uzajya ukorerwa ku bana bujuje imyaka 18, mu rwego rwo kubakira mu muryango uzira amacakubiri.
  • Hazashyirwaho urwego rwihariye rw’Ubumwe bw’igihugu ruzajya rutegura uyu muhango buri mwaka runakurikirane ishyirwa mu bikorwa byawo.
  • Nyuma yo guhamywa n’ibyaha, biciye mu nzira iboneye, hazabaho umuhango udasanzwe uzakorwa n’abayobozi bakuru b’igihugu wo gusaba imbabazi mu izina ry’Abanyarwanda bose bahemukiye u Rwanda, ukurikirwe n’undi wo kuzitanga nanone uzakorwa n’abayobozi bakuru b’igihugu zihabwe  abantu bose bagize uruhare mu bikorwa byose byahekuye Abanyarwanda kuva ku gihe cy’ubukoroni kugeza ubu, abafunze bazafungurwa, hakurikijwe amategeko n’amabwiriza mashya azashyirwaho.
  • Hazacyurwa Abanyarwanda bose bavanwe mu gihugu n’amahano yose yabaye mu Rwanda kuva ubukoloni bwagera mu Rwanda kugeza ubu (baba abahunze kubera ko bahemutse n’abahunze kubera ko bahemukiwe) banaremerwe hakurikijwe amabwiriza n’amategeko azashyirwaho.
  •  Hazategurwa kandi hubakwe umudugudu w’igihango cy’amahoro uzajya utangirwamo inyigisho z’ubumwe n’inzira y’amahoro, unigishirizwemo umuntu wese uzajya agaragaraho n’imyumvire y’amacakubiri, hanakemurirwe ibibazo byose bizajya bigaragara bifitanye isano n’inzigo yabibwe n’ubukoloni mu Rwanda. Aha kandi ni ho hazakorerwa umuhango nyirizina wo guca inzigo no gutera icyuhagiro abahemutse.
  • Hazabaho ikintu gikomeye cyo gusangira igihango cy’Igihugu, maze mu buryo bw’ikimenyetso cy’ubumwe bwuzuye, habeho gusangira ibyo kurya n’ibyo kunywa byo guca inzigo.
  • U Rwanda ruzaterwa icyuhagira, hatangazwe ku mugaragaro ko “haciwe inzigo” mu muryango nyarwanda na cyane cyane hagati y’abiswe Abahutu n’Abatutsi, hakanatangazwa ku mugaragaro ko “icumu ryunamuwe” ko “u Rwanda rubogowe”, kandi ko intamara umunyarwanda arwana n’umunyarwanda zishyizweho iherezo.
  • Umuhango wose uzajya usozwa n’ibirori byo kwishimira ko nubwo igihugu cyanyuze mu bihe by’umwijima w’icuraburindi, ariko ko kitabihezemo, ahubwo hishimirwe ibihe bishya by’umucyo urasiye u Rwanda maze abantu batarame, baririmbe, babyine kandi banezerwe.

Bitewe ni uko BURI MUNYARWANDA azagira uruhare muri uyu muhango, bizagira ingararuka nziza ku mibanire y’Abanyarwanda bose.

  1. Gukurikirana imibereho rusange y’igihugu no kukiyobora mu buryo bubereye buri Munyarwanda.

Uko ibi bizakorwa bizasobanurwa mu buryo burambuye mu mirongo migari y’ubuyobozi bw’igihugu (political program).

  • Hazashyirwaho umurongo uzatuma buri Munyarwanda agira uruhare mu miyoborere y’igihugu kandi ibitekerezo by’Abanyarwanda (byaba ibyemeranya n’ibivuguruza) bitambutswa kandi bigashyirwa mu bikorwa n’inzego zizaba zibishyinzwe.
  • Imbaraga zikomeye zo kubaka igihugu zizashyirwa mu burezi no mu biganiro mu rwego rwo kwimura ikibi mu bantu himikwa ikiza, no mu rwego rwo gutegura ejo heza mu buryo burambye.

INGARUKA Z’IMPINDURAMATWARA GACANZIGO

  1. Ubumwe n’ubwiyunge nyabyo kandi birambye
  2. Amahoro arambye mu banyarwanda
  3. Amajyambere arambye kandi adaheza
  4. Guca amahano yose yibasiye igihugu akagihekura
  5. Uburezi bufite ireme kandi budaheza
  6. Umurage mwiza kubazavukira mu Rwanda n’abazarugeramo
  7. Kurandurana n’imizi ubushomeri mu bana b’u Rwanda.
  8. Amahanga azongera atwibonemo maze u Rwanda rufashe amahanga gucyemura ibibazo ruzaba rwaramaze kwicyemurira,

BIRAMUTSE BIDAKOZWE

  • Nta mahoro azigera aboneka mu Rwanda kuko inzigo izakomeza kwima mu Rwanda, maze Abanyarwanda bakomeze kurebana ay’ingwe.
  • Ikibazo cy’ubuhuzi kizakomeza kuba uruhererekane, kuko bamwe bazajya bataha, abandi bagahunga nk’uko byakomeje kubaho kuva twabona icyiswe ubwigenge.
  • Umunyarwanda azakomeza kubona undi Munyarwanda nk’umwanzi we kandi ubundi yakabaye umuvandimwe we.
  • U Rwanda ruzakomeza kuba ikibuga cy’abajura bitwaje politiki y’ivangura bakiniraho, baryanisha Abanyarwanda maze bagasahurira mu nduru.
  • Nta bumwe n’ubwiyunge buzagerwaho mu gihe ababusenya ari bo bitwa ko babuharanira.
  • Nta majyambere arambye tuzigera tubona mu gihe bamwe bubaka abandi basenya.
  • Ubukungu bw’igihugu buzakomeza kuba ubw’umuntu umwe. Uha uwo ashatse mu bari mu gatsiko ke, akima uwo ashatse utakabarizwamo, akica uwo ashaka kandi agakiza uwo ashaka.

UMWANZURO

Ntidushobora gukosora amakosa twakoze, dukoresheje imyumvire twakoresheje tuyakora” Albert Einstein

“Ntidushobora kubaka igihugu, dukoresheje imyumvire y’amacakubiri no kurobanura twakoresheje tugisenya” Abaryankuna

Abazi amahame y’ubugenge, hari irivuga ko ikintu cyose kiri/gihagaze hamwe kihaguma, kugeza igihe habonetse ikindi kintu kikagikoraho cyangwa se kikagisunika, ni kimwe n’ikintu cyose kigenda ku muvuduko runaka, nacyo gikomeza kugendera kuri uwo muvuduko kugeza igihe habonetse ikindi kintu kigisunika mu cyerecyezo runama. Iyo iki gisunitse kiri mu cyerekezo kimwe nacyo, umuvuduko uriyongera, iyo ikigisunika kiri mu cyerekezo kinyuranye n’icyo kirimo, umuvuduko uragabanuka cyangwa se kikanahagarara.

Umuvuduko n’icyerekezo u Rwanda rumazemo iminsi, byatanze umusaruro utari mwiza, ariko ikibabaje, ni uko twabigumyeho, kugeza n’uyu munsi akaba nta kizere cy’ejo heza hazaza u Rwanda rugaragaza ndetse bikaba birushaho kuba bibi.

Byagaragaye ko ihame ndakuka ry’amajyambere arambye ari ubumwe. Ubumwe bw’ingingo zigize umubiri butuma imibereho myiza n’iterambere by’umubiri bigerwaho. Ubumwe bw’abenegihugu butuma ubuzima rusange n’amajyambere y’igihugu bigerwaho. Iyi ni yo mpamvu abahisemo inzira y’ubumwe mu bihugu byabo, bakomeza kuyobora no kwibasira abo inzira y’ubumwe yananiye.

Bimaze iki gushaka kwibumbira mu miryango ihuza ibihugu, kandi abanyagihugu bacu bataragera ku rwego rw’ubumwe bwuzuye? Ibi nta cyo bizatugezaho uretse gukomeza kuba ibiryo bihiye by’amahanga.

Nicolas Machiavelli hari ubwo yagize ati: “Burya “Iyo indwara itarakubita umuntu hasi, biba byoroshye kuyivura ariko bikomeye kuyimenya, naho iyo indwara yamaze kuzahaza umuntu biba byoroshye kuyimenya ariko bikomeye kuyivura.  Ibi niko bimeze no mubijyanye n’ubutegetsi, kuko iyo ikibi kivutse mu gihugu gihise kigaragara hakiri kare (ibi bikaba gusa bishoborwa n’abahanga) kiba gishobora gukemurwa vuba na bwangu, ariko iyo kiretswe kigakura kugera ku rwego uwo ariwe wese ashobora kukibona. Nta muti kiba gishobora kubonerwa.”[1]

Nubwo ibyo Machiavelli avuga byose tutabyemera nk’ukuri ngo tuvuge ko nubwo ibibazo dufite mu Rwanda byamaze kurenga inkombe ko bidashobora kubonerwa umuti,  ku ruhande rumwe  bifite ishingiro. Kuba biriya bibazo byose bitarakemuwe bikivuka cyane cyane ko ababiteje icyo gihe ari bo bari bafite n’ubushobozi bwo kubikemura, ni imwe mu mpamvu na n’ubu tukibyivurugutamo.

Reba nawe uburyo byarinze bigera aho ubwo isi yose ibona ibibazo byacu, tugasa nk’abambaye ubusa imbere y’amahanga.  Iyo birinze bigera aha rero gukemuka koko si ibintu by’ako kanya.

Ibi bimeze nk’ibyo ku gihe cya Ndahiro II Cyamatare nanone ibibazo by’u Rwanda byageze ku rwego u Rwanda rwubama imyaka 11 yose, amahanga yose abireba, ikibazo cy’u Rwanda cyagaragariraga buri wese, ariko kugikemura byasabaga abanyabwenge b’Abaryankuna bafatanije na Kitatire cya Mutabazi witatiye agatera, agatera ababisha ubwoba Ruganzu II Ndori.

Kuva ubukoloni bwagera ino mu Rwanda, ibibazo byacu byakomeje gufata intera buri wese abasha kubibona, kugeza ubwo muri Mata 1994 n’utabona yabashaga kubyumva ndetse n’ibikoko byose bimenya ikibazo cy’u Rwanda kugeza uyu munsi isi yose ibona ingorane u Rwanda rurimo. Birasaba rero ubwenge bw’Abaryankuna n’undi wese utekereza mu rwego rwo hejuru kugira ngo bikemuke.

Iki ni igihe Abanyarwanda bose muri rusange, by’umwihariko urubyiruko, bakwiye kumenya ko FPR-Inkotanyi aho kubacungura no kubabohora ahubwo yarushijeho kubaboha noneho ibaboha inabacurika, kugira ngo igume ku butegetsi kuko ari bwo buryo rukumbi bwo kuyikingira ikibaba ku mabi yakoreye Abanyarwanda bo mu byiswe amoko byose.

Byaragaragaye ko mu gihe imaze ku butegetsi Abanyarwanda bagendaga batinyuka bashaka guhumura abandi yagiye ibica abandi ikabakeracyeza. Amaturufu menshi yo kwimika inzigo ku butegetsi bwayo yarakoreshejwe maze inzigo hagati y’Abanyarwanda ikomeza gusagamba; irayimika iyigira akarande mu bana b’u Rwanda.

RANP-Abaryankuna tusanga ari ngombwa kubanza kuvana FPR ku buyobozi bw’igihugu byakorwa ku neza cyangwa ku nabi. Nyuma hakimikwa ubutegetsi buhuriweho n’Abanyarwanda bose kandi bwubahiriza uburenganzira bwa muntu n’amahame ya demokarasi. 

Twese hamwe ntawusigaye, nta kurobanura, nta nzigo cyangwa inzika, nta bujiji cyangwa ubwoba, twamagane ikibi, duharanire icyiza twimure inzigo twimike igihango cy’amahoro!

Umunyamabanga Mukuru,

Gerald GASHUMBA,


[1]MACHIAVELLI, Nicolo, the Prince, 1515pp.11