GEREZA YA NYANZA : “CANTEEN NZAYIFUNGA, NYIHINDUREMO RESTAURANT, … NIHIGARAGAMBYA 20 NZICA 40”

Spread the love

Mu isoni nke zituruka ku bwonko bwaguye ikinya kubera kumena amaraso,ayo ni amagambo yaturutse mu kanwa k’umuyobozi wa Gereza ya Nyanza izwi ku izina rya Gereza ya Mpanga,  SP Innocent RUTAYISIRE, ubwo abafungwa bari bamugaragarije ko bashobora no kwigaragambya kubera impungenge bafite zikomoka ku cyemozo yafashe cyo gufunga Canteen bahahiragamo ibiribwa bibisi n’utundi dukoresho byunganira ifunguro ry’agahimano basanzwe bagenerwa na gereza.

Gereza ya Nyanza yubatse mu Murenge wa Mukingo uri mu Karere ka Nyanza mu ibanga ry’umusozi wa Mpanga, akaba ari ibutamoso bw’abantu hafi ya bose kuko itegereye inzira cyangwa imihanda nyabagendwa kuburyo uhafite umuntu ashobora kwinyabya akamusura igihe cyose aboneye umwanya. Byongeye kandi,iyo gereza ifungirwamo abantu bavanywe mu gihugu cyose kuburyo usanga 90% by’abayifungiyemo baba baturuka kure.

Iyi gereza ifite umwihariko wo kuba ikunze gufungirwamo abantu bakatiye ibihano birebire, abanyapolitiki n’abandi bantu bose ubutegetsi buba bushaka kumvisha bubashyira kure y’imiryango yabo!

Abafungwa muri Gereza ya Mpanga…ntaho bitaniye na bimwe byo kwa Hitler!!!

TUbibutse ko kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda mu 1994, ifunguro igenera abanyururu ari Igikombe cy’ibigor,igikombe cy’ibishyimbo na litilo y’igikoma cya rutuku! Gusa byakunze kugaragara ko abayobozi b’amagereza nabyo basubira inyuma bakabyiba cyangwa bakumvikana na ba Rwiyemezamirimo bagemura kuri gereza bakajya bararuza ibyo babonye ubundi bakagabana amafaranga!

Kubera iyo mirire mibi,yiyongera ku bujyahabi, gucunaguzwa no gufungwa igihe kirerekire, abanyururu barakugendeye barwara indwara z’ubwoko bwose, bahinduka umusaraba ku miryango no kugihugu. Hashyizweho canteen ngo ijye yunganira abaturuka mu miryango ibishoboye,aho baguraga ibiribwa bibisi (Umuceri,ibirayi,igitoki,kawunga,ubunyobwa,…) bakahagura kandi ibindi bya nkenerwa nk’isukari,amavuta,amasabune, n’ibindi byinshi byose biturutse mu mafaranga umuryango w’umufungwa umugemurira ubinyujije mu buyobozi bwa gereza bushinzwe imibereho myiza (Service Social)

Mu minsi ishize ubuyobozi bwa Gereza ya Nyanza bwafashe icyemezo cyo guhagarika iyo Canteen, igakurwamo ikitwa ikiribwa cyose bigasimburwa na Restaurant! Ubusanzwe abafungwa babiguraga bakagira uko bavugana na bagenzi babo bakora ku gikoni bakabibatekera!

Umuyobozi wa Gereza ya Huye CSP James MUgisha, ari mubakorera abafungwa iyicarubozo. Aho umubonye ujye umwereka mugenzi wawe!

Amakuru ijisho ry’Abaryankuna rivana mu bafungwa no mu bacungagereza aremeza ko icyo cyemezo cyateye umwuka mubi,kuko kigaragara nk’ikigamije kwicisha inzara abafite uburwayi budakira n’abandi bageze mu zabukuru bari batunzwe n’iyo canteen, ndetse no gutera umudari abasigaye bose kuburyo n’uwabafungura batagira icyo bimarira, dore ko n’urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza RSC ruhora rurira ko amafaranga agenda mu kuvuza abafungwa akabije kuba menshi!

Andi makuru twabashije kumenya ni uko uwari usanzwe acunga iyo Canteen Madame Munyana Anisia yanze kwifatanya n’icyo cyemezo cy’ubugizi bwa nabi,maze Diregiteri wa gereza akamwereka  amuhata ko aribyo birimo inyungu,kuko ikiro k’ibirayi yajyaga agurisha 300 azjya akigurisha 2000 gitetse!

Uyu muyobozi ugaragara nk’umurozi w’ibisebe,aherutse gukoresha inama,abanyururu bamubwira ko icyo kintu batakishimiye ko ahubwo bazigaragambya. Yabasubije ko nibigaragambya ari 20 azica 40 ! Usibye kwibeshya ko amazi akiri yayandi, binateye isoni kumva muri iki gihe tugezemo hari umuntu utinyuka kuvuga ngo azica! Ntareba aho kwigamba kwa shebuja ubwicanyi aho bimugeze!

Uyu mugabo nyuma y’aho induru ibereye ndende hirya no hino mu bitangazamakuru,abacungagereza bamufashaga gukubita abafungwa, mucyo yari yarise gucisha mu cyokezo,bitandukanyije nawe banga gukomeza guhohotera abafungwa nibwo yagiye mu banyururu arema umutwe yise (RP) awushukisha ibigori,maze awutegeza bagenzi babo si ugukubita ngo bakuraho inyama!

Umuyobozi wa gereza ya Rubavu CSP Kayumba (iburyo) ni gica! Aza ku isonga mu bakora iyicarubuzo. Ntukabure kumutungira agatoki umuntu wawe ngo amumenye!

Ijisho ry’Abaryankuna ryakurikiranye iki kibazo rirasaba abasura abafungwa kujya bababaza bakanitegereza ingofero baba bambaye zigaragaza imirimo bakora,basanga bari muri uwo mutwe bakabasaba kuwuvamo,kwitandukanya n’ubugizi bwa nabi, bakanga bakabakarabira imbere. Ntitwabura kandi gusaba umuryango w’umufungwa witwa RUTUNGURAMAHINA Benjamin ko bakwihutira kumuhanura akareka ubugizi bwa nabi afasha uyu muyobozi wa gereza nyamara we akabikora afunze! Bigaragagara ko nakomeza kwishinga ibi bikorwa akora kubera ibigori,ashobora kuzarangiza imyaka 10 akatiye,ariko akazafungwa indi iyikubye inshuro nyinshi nyuma y’ibihe kubera ibyo akora afunze!

Kugeza ubu haribazwa niba uzajya ateka muri restaurant azajya abanza kubaza abafungwa uko agomba kubatekera cyane ko abenshi batekeshaga bakurikije uburwayi bwabo, cyangwa niba azajya apfa guteka bagapfa kurya. Ko bigaragara se ko aya mafunguro ibyo aribyo byose azaba ahenze, azagurwa n’abangahe? Ibyo aribyo byose gereza si Kaminuza kuburyo baba bafite amafaranga ahoraho!

Abayobozi b’amagereza cyane cyane uyobora iya Nyanza (Mpanga), iya Rubavu (Nyakiriba),iya Huye (Karubanda) n’iya Rusizi, bakunze kuvugwaho gukorera abafungwa iyicarubozo! Iki ni igihe cy’uko ubabanye wese,yaba ari uwo mu muryango wabo,umuturanyi, uwo bakorana,basengana cyangwa bahuriye mu nzira agomba kubaburira bakisubiraho inzira zikigendwa, kuko aha nyuma habo hashobora kuzaba habi cyane!

Gukora neza,kubaha uburenganzira bwa muntu bibananiza iki?

Emmanuel NYEMAZI

Intara y’Amajyepfo