ABATURAGE BATUYE UMUJYI WA KIGALI BARAMBIWE BIKOMEYE IMISANZU BAKWA N’UBUTEGETSI BWA FPR-INKOTANYI.

Spread the love

Urugiye kera ruhinyuza intwari koko. Abaturage b’u Rwanda by’umwihariko abatuye Umujyi wa Kigali bamaze kuzinukwa imisanzu ubutegetsi bubaka mu gihe mu rugo ruba rukinga batanu,kandi nabwo bitewe n’uburyo ubutegetsi bwafunze imiryango abaturage bo hasi ubusanzwe bakuraho udufaranga,nyamara mu yindi mijyi itandukanye y’amahanga,cyane cyane iyo muri afurika iyo mirimo akaba ariyo itunga abenshi baba biganjemo abakene!

Ijisho ry’Abaryankuna mu Mujyi wa Kigali ryazengurutse mu Mirenge itandukanye mu Mujyi wa Kigali maze risanga ntaho bukikera!

Ubu ukwezi gusigaye kugera umuntu agashaka aho arigitira akahabura! Kuko abishyuza imisanzu bacicikana mu rugo baka imisanzu akenshi yahimbwe n’abashaka gukamura umuturage mo amafaranga atagira aho aba yavuye ndetse amenshi akaba adateganywa n’amategeko!

  1. Umusanzu w’Umutekano.

Nta kibabaza abanyarwanda nko kubona abategetsi kuva kuri Kagame kugeza hasi nta rindi jambo ribahora mu kanwa atari “Umutekano”! Bemeje amahanga ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano ngo kuburyo bajya no kuwubungabunga hanze! Nyamara niba hari ikintu Abanyarwanda batigeze bagira ni umutuzo bityo umutekano ukaba ushidikanywaho!

Ibyo bihamwa n’uko kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi kugeza ubu,imyaka 25 irihiritse abaturage barara amarondo nk’abari mu ntambara. Byamaze kurenza urugero kuburyo ubu bashyizeho abakora irondo ry’umwuga! FPR yataye ikizere kubera imitegekere yayo mibi izi ko nta mutekano uzigera uba mu Rwanda! Abapolisi,Abasirikare,Inkeragutabara n’Abandi batazwi,birwa banyuranamo nk’abakora akarasisi ngo barinze umutekano! Ibyo hari ababyitegereje babishingiraho gucunga umutekano nabyo babihinduramo indi nzira yo gukama abaturage!

Nubwo Leta ifite inzego zishinzwe umutekano zitabarika n’ibikoresho rugeretse,ntiyabuze gushumuriza ibisambo abaturage maze bibogeraho uburimiro. Ngaho abaturage ngo nibarare irondo,aho bidakunze ngo barihe Inkeragutabara n’Abanyerondo b’Umwuga!

FPR ikiri ku butegetsi abantu bazarara irondo paka! Ryahindutse iry’Umwuga!

Nyir’umushinga akaba umwambari w’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi,ntakindi akora usibye kugura impuzangano,agashaka igitabo cya gitansi,akazenguruka mu ngo asoroza amafaranga 2,000 ku rugo y’umutekano. Ubundi agashyiraho abo guhemba intica n’ikize dore ko ahenshi mu Mujyi wa Kigali umushahara w’umunyerondo ari hagati y’ibihumbi mirongo itanu (50,000) na mirongo irindwi (70,000) by’abafaranga y’u Rwanda. ahasigaye akadukira abaturage akabashyira ku nkeke,amenshi akarengera mu bifu by’abantu bake cyane!

Babonye ibyo bidahagije baduka mu baturage babategeka kugura imodoka y’Umutekano,ikajya yitabwaho n’abo baturage!

Ibyo abaturage benshi bavuga ko ari ukubakabiriza n’ubwo babivugira mu matamatama,ariko bararenga bakayashaka hakayatanga!

Imodoka 10 z’irondo n’isuku zaguzwe n’abaturage b’Akarere ka Kicukiro muwa 2017. Wakwibaza niba Polisi n’igisirikare badakandagira muri aka karere!

Izi mubona hejura aha ni imodoka 10 zaguzwe n’abaturage b’Akarere ka Kicukiro.Buri murenge nibura ni ufite imodoka yawo.Wakwibaza nib anta polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro! Ibyo kandi byakwiriye mu mirenge yose!

Abaturage basigaye babona ubwinshi bw’izi nzego zishinzwe umutekano n’ubwinshi bwabazikoramo,ntakindi bimaze usibye kubabuza umutekano! Ubu abaturage barifuza uwazibakura hejuru nta kindi!

  • Umusanzu w’Isuku

Nubwo nta munyarwanda ukunda umwanda,ariko ibintu byose byahindutse ubucuruzi. Ku bagenda mu bindi bihugu,Ubutegetsi bugena ibintu runaka byagenewe gushyirwamo imyanda,noneho buri muntu akavana imyanda mu rugo rwe akayijyana aho,noneho ahubwo,Abashinzwe isuku bahembwa na Leta bakaza gukura imyanda aho. Mu Rwanda si ko bimeze,abamamyi cyane cyane baba bafite aho bahuriye n’ishyaka riri ku butegetsi,bahimbye amashyirahamwe,banyuze mu buyobozi n’ubundi bigisha abaturage kujya babika imyanda mu ngo zabo,bityo hakabaho abaza kuyikura aho,nkaho abo muri urwo rugo bamugaye!

Kuba wayijyanira kandi aho abo bayijyana ni ikizira,kandi ni hahandi abishyuza amafaranga y’isuku ntibyababuza kuza kuyatwara,kutayatanga kandi bifatwa nko kurwanya gahunda za Leta!

Imifuka irimo imyanda yashyizwe ku muhanda ma Muhima aho bita Lafresheri!

Nkuko mubibona kuri iyi foto,Iyi mifuka itondetse ku muhanda ku Muhima,yahashyizwe n’abanyesuku bayikura mu ngo,bakayishyira aho imodoka ikaza kuhaca iyitwara aho ikusanyirizwa. Iyo biba kudakama abaturage,bakagiye nabo bayihigereza. Mugihe kandi ya modoka y’irondo ifatanyiriza hamwe no kuba iy’isuku,iyo bigeze ku mafaranga utanga ay’isuku ugatanga n’ay’umutekano yemwe akanahabwa abantu batandukanye no mu bihe bitandukanye!

Imodoka iri gupakira imyanda munsi Mujyi munsi ya gare Downtown. Izaguzwe n’abaturage ziri he?

Ibi byose abaturage babibona nk’ubugegera kuko ari ibyo kubacuza n’uduke babona ari ah’abagabo! Ubu buri wese asigaye yifuza uwamukura hejuru ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.

  • Umusanzu wo kwivuza (Mutuelle)

Nyuma yo guhindura gahunda yo gutanga ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) hakomeje kugaragara ibibazo n’imbogamizi zitandukanye muri gahunda nshya yo kwivuza, kuko ubu umuntu atanga umusanzu hakurikijwe icyiciro arimo nk’uko gahunda y’ubudehe yabigennye: Icyiro cya mbere bayatangirwa na Leta. 

Icyiciro cya 2 n’icya 3 batanga amafaranga 3,000 ku muntu naho icyiciro cya 4 batanga 7,000 ku muntu!

Abaturage bavuga ko amafaranga ari menshi batayabona! Ni mugihe hari n’abayatanga ariko bagatinda guhabwa amakarita, imiti imwe n’imwe badahabwa n’ibindi.

Abaturage bakomeje kwinubira kandi uburyo bacuragizwa muri gahunda yo kwivuriza hose idakurikizwa nk’uko babitangarijwe na minisiteri. Banga kukuvura bavuga ko ngo  hari amasezerano batari basinyana n’aho watangiye ubwisungane mu kwivuza n’izindi nzitwazo!

Aho gahunda yo kudakoresha amakari bayikuriyeho,aho umuntu ajyana nimero y’indangamuntu y’umukuru w’umuryango watanze ubwisungane kuri bose,usibye gutinza umurwayi kugera kuri muganga kubera ubuke bw’abakozi baba bashinzwe ibyo bintu,abaturage twavuganye babifata nk’iterabwoba murindi no gukoreshwa ibintu ku ngufu. Kuba iyo habuze amafaranga y’umuntu umwe abasigaye bose babireka babona ko ako ari agahimano!

Abaturage benshi ingamba z’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi zibageze aho batakibasha guhisha amarangamutima yabo,bakaba birwa basenga basaba Imana uwabubakura hejuru.

Usibye iyi misanzu batanga bijujuta,hari n’ibindi baba bagomba kuriha nibura byo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi! Aha twavuga nk’amazi,amashanyarazi n’ibindi.

Fagitire y’amazi yarishywe muri Nyakanga 2018.

Ibi nibyo Kagame ubwo yiyamamazaga yari ashyize imbere byo n’umutekano! None biragaragara ko “Abantu batambye uw’imegeri!” Umutekano ni ntawo kuko abaturage bibera mu bwoba gusa,amazi arahenda kandi akaboneka hakozwe urugendo rurerure ndetse hakaba ubwo abaturage bashotse ibinamba!

Irebere nawe abo agahinda kaba keguye ibyo bandika ku mbuga nkoranyambaga!

Kagame yari yaravuze ko 2020 amazi n’umuriro azaba ari umugani! WASAC iravumirwa ku gahera!

Aba bantu bose,ushyizeho n’abo ubutegetsi bwa FPR bwamariye abantu,abo bwafungiye abantu,abo bwasenyeye n’abo bwangaje,abo bwicisha inzara,abimwa akazi kubera icyenewabo,abagenda bigengesereye ngo badakoma rutenderi,abirwa batanga imisanzu y’umurengera n’abakoreshwa ibyo badashaka bigura ngo barebe ko baramuka kabiri,abo bose intero ni imwe:

Uwadukura ubu butegetsi hejuru!

REMEZO Rodriguez

Umujyi wa Kigali