2020 ISIZE FPR ISARUYE AMAMILIYARI MURI COVID-19, NYAMARA UMUTURAGE ASONGWA

Spread the love

Iyi nkuru yikurikirane imbonankubone-inyumvankumve ku Abaryankuna Tv

Mu nkuru yacyo yasohotse ku itariki ya 03 Kanama 2020, ikinyamakuru the East African cyabajije Perezida Paul Kagame niba nta mpungenge aterwa n’imyenda ibihugu bya East Africa birimo cyane cyane u Rwanda bikomeje gukabya kwigwizaho byitajwe icyorezo cya COVID-19, maze mu bwiyemezi bwinshi nk’uko abisanganywe asubiza mu magambo ye agira ati: “I talk about Rwanda, where we have debt but we’re chewing what we can swallow”. Dushyize mu Kinyarwanda Kagame ati: “Mvuze ku Rwanda, yego dufite imyenda ariko burya dukanja ibyo dushobora kumira”. Uretse kwiyemera Paul Kagame ubanza yaracitswe akavugisha ukuri kuko agafaranga kose kaje nta munyarwanda umenya iyo karigitira kuko we, umuryango we n’ibyegera bakanja bakamira mugihe abanyarwanda bo bakomeje kwicwa n’umusonga w’inzara nk’uko ibinyamakuru bikorera mu Rwanda ubwabyo bidasiba kubyerekana.

Mu kegeranyo gito twakoze, twasanze kuva mu kwezi kwa kane kugeza mu kwezi kwa gatandatu gusa muri uyu mwaka dosoza wa 2020, kubera iki cyorezo cya Coronavirus Leta y’ u Rwanda yari imaze kwakira amafaranga agera muri Miliyari zisaga 350 z’amafaranga y’u Rwanda yakomeje kwiyongera kegeza ubu. Muri iyi mbonerahamwe reka tubagezeho ingero zigaragaza uko ayo mafaranga yakiriwe, abayatanze, n’ingano yayo. Nyuma turafashanya kureba icyo yamariye abanyarwanda bakomeje gutaka inzara kandi ayo madolari yose aba yafashwe mu izina ryabo agashyirwa mu biganza by’agatsiko kabahejeje mu buhenebere bw’ubukene n’ubw’igitugu kirimbuzi.

IKIGERERANYO CY’AMAFARANGA U RWANDA RUMAZE KWAKIRA KUVA MURI MATA 2020 KUBERA CORONAVIRUS
ItarikiUmuterankunga cg uwatanze inguzanyoIngano y’amafranga yatanzweIngano yayo mu manyarwanda
02 Mata 2020Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari –IMFInguzanyo ya 109,000,000 USD (Miliyoni ijana n’icyenda z’amadolari)105,000,000,000 FRW
05 Mata 2020Leta zunze ubumwe z’Amerika zibinyujie muri Ambassade yazoInkunga ya 1,000,000 USD (Miliyoni y’amadolari)    960,000,000 FRW
07 Mata 2020Banki  y’IsiInguzanyo ya 14,000,000 USD ( Miliyoni cumi n’enye z’ama dolari)13,000,000,000 FRW
24 Mata 2020Leta zunze ubumwe z’Amerika zibinyujie muri Ambassade yazoInkunga ya 4,000,000 USD (Miliyoni enye z’amadolari)3,800,000,000 FRW
24 Mata 2020Ikigo cy’Abanyamerika CDCInkunga ya 3,000,000 USD (Miliyoni eshatu z’amadolari)2,800,000,000 FRW
01 Gicurasi 2020Bank y’IsiInguzanyo ya 100,000,000 USD (Miliyoni ijana z’amadolari)9,600,000,000 FRW
08 Kamena 2020Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi –EUInkunga ya 52,000,000 Euros (Miliyoni mirongo itanu n’ebyiri z’ama euros55,000,000,000 FRW
11 Kamena 2020Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari- IMFInguzanyo ya 111,000,000 USD (Miliyoni ijana na cumi n’imwe z’amadolari)106,000,000,000 FRW
30 Kamena 2020Igihugu cy’Ubufaransa kibinyujije muri AFDInguzanyo ya 45,800,000 Euros (Miliyoni mirongo ine n’eshanu n’ibihumbi Magana inane z’ama euros)46,000,000,000 FRW
YOSE HAMWE342,160,000,000 FRW
Asaga Miliyari Magana atatu na mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda

Uretse inkunga, n’inguzanyo zatanzwe mu mafaranga, Leta ya FPR yakiriye izindi nkunga zitangira ingano mu bikoresho byo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19. Aha twavuga nk’inkunga y’ibikoresho byatanzwe n’ Abasenyeri bo mu Butaliyani mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka dusoza, inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 294,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri uko kwezi  kwa cyenda kandi igihugu cya Koreya y’Amajyepfo cyo kikaba cyaratanze inkunga y’udupfukamunwa dufite agaciro ka miliyoni hafi 100 z’amafaranga y’u Rwanda naho igihugu cy’Ubuyapani kibinyujie muri UNICEF kigatanga inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni imwe y’amadolari ni ukuvuga akabakaba miliyari y’amanyarwanda.

Aha wenda umuntu yahita yibaza niba u Rwanda rutari rukeneye izo nkunga nk’ibindi bihugu byahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19. Nta washidikanya ko u Rwanda rwagombaga gufashwa ndetse cyane. Ariko hari impamvu ziteye amatsiko zikurikira:

1. Mbere y’icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije bikomeye ubukungu bw’isi, Leta ya FPR ntiyahwemye kwishyira imbere nk’akaguru karwaye imidido, yitaka cyane ko yateje imbere u Rwanda ko ndetse u Rwanda ruri mu bihugu bitanu ku isi bidashobora guhungabanywa n’icyorezo icyo ari cyose kabone n’iyo cyaba kitwa Coronavirus! Ibi si amakabyankuru. Byemejwe n’umuzindaro wa FPR, igihe.com mu nkuru y’umunyamakuru Eric Tony Ukurikiyimfura yo ku itariki ya 08 Mata 2020 aho yihanukira aka Semuhanuka ati ku isi nzima ni ibihugu bitanu uhereye ku Rwanda, Denmark, Singapore, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Nouvelle-Zélande bitazahungabanywa na Corona!

2. Indi mpamvu ya kabiri itera kwibaza ni ukugereranya akaga abanyarwanda barimo kubera gusongwa na Corona, n’ingano y’umurengera w’amafaranga yakiriwe na Leta ya FPR mu izina ryabo, ukagerekaho n’ibikoresho nabyo bitagira ingano, ariko umunyarwanda akaba akomeje kwigurira agapfukamunwa abandi bakadoda mu myenda bambara, utakambaye agacibwa amande y’umurengera hamwe na hamwe inkoni no kurazwa mu mbeho ya stade rugeretse nyamara  Leta  ikwiye gufasha abo banyakujya kwirinda nk’abandi ikabashakira utwo dupfukamunwa.

Kuva Ubutegetsi bw’u Rwanda buhitamo gufata ingamba zo kurwanya COVID-19 butitaye k’ubukene busanzwe buvuza ubuhuha mu Rwanda, bukabikora bwigana bimwe mu bihugu byateye imbere ku isi mu rwego rwo kwisumbukuruza, gushaka guhisha ukuri no gushimisha ba gashakabuhake nyamara ntiyigane uburyo byashyizeho bwo kugoboka no kuba hafi abaturage barwo basumbirijwe kugeza n’ubu ingaruka zabyo ku muturage zahise zigaragaza ko iterambere ryahoraga ririmbwa mu Rwanda ari baringa.

  • ABASHYIRWA MU KATO KUBERA ICYOREZO CYA COVID-19 BABAHO MU BURYO BUTEYE AGAHINDA

Nyuma y’amafoto yacicikanye mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, yagaragazaga uburyo abashyizwe mu kato mu karere ka Rubavu bararaga hasi ku isima ndetse batunzwe n’akawunga n’ibishyimbo bitagira utuboga, ntibyateye kabiri hacicikana amajwi ku rubuga rwa Whatsapp yafashwe n’umunyamakuru ukorera mu Rwanda yumvikanisha uko abanyarwanda bakusanyirijwe mu kato i Kinihira bakuwe mu masoko ya Kigali bahuye n’akaga bagaburirwa ibyo kurya byagaze kandi nabyo bakabihabwa saa cyenda z’amanywa bafite n’abana bato.

Nyamara amafaranga yose ngo yakiriwe yabaga ari ayo guhangana n’ingaruka za COVID-19! yemwe bigera naho bamwe biyishyurira serivisi bahawe zose mu kato. Ubanza za nkunga zitari gufasha abari mu kato kubaho??

Amamiliyari FPR-Kagame bakiriye ntibabashije kuramira amashuri! Ayagize ibibizo yarafunzwe na beneyo barafungwa! Pierre Damien Habumuremyi mu gihome.
  • AMASHURI YIGENGA CYANE CYANE ZA KAMINUZA YAHUYE N’URUVA GUSENYA

Nta munyarwanda utarumvise ibyabaye kuri Christian University of Kigali imwe muri Kaminuza Zigenga yari igitangira mu Rwanda. N’ubwo ibibazo by’iyi Kaminuza byatangiye kera bishingiye ahanini ku gushaka kurindimura umwe mu bahoze ari abambari ba FPR mbere ya Bamporiki ariwe Pierre Damien Habumuremyi, ntitwabura kuvuga ko iki cyorezo cya COVID19 cyasonze bikomeye icyo gitekerezo uwo mugabo yari afite cyo gutangiza iyo kaminuza. Byongeye kandi FPR yamuteze umutego rugondihene maze yisanga mu kibazo cy’ideni rya Banque Lambert ndetse na Cheque zitazigamiwe. Nyamara ubaze amafaranga aregwa mu manza ze usanga nta na miliyoni imwe y’amadolari irimo. Ni mu gihe Leta yitwa ko ishyigikira ba rwiyemezemirimo ndetse n’uburezi kuri bose yakiriye inkunga n’inguzanyo za miliyoni zigera hafi muri Magana ane z’amadolari ngo zo guhangana  n’ingaruka za COVID19 mu gihe cy’amezi atagera kuri atandatu gusa yananiwe kumuhuhiramo kugirango akomeze atange umusanzu we mu burezi ahubwo ikamusonga. Uruzi n’iyo imuguriza ayo azishyura!  Leta itarafashije iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo kuzamura urwego rw’ubumenyi ku munyarwanda abo yatse amafaranga ubu baramutse baje gukurikirana uko yagobotse barwiyemeza mirimo yirimangatanya ite???

 Si Kaminuza ya Pierre Damien Habumuremyi yahuye n’uruva gusenya gusa kuko n’imwe muri Kaminuza zari zimaze kubaka izina izwi ku izina rya UNATEK yakoreraga i Kibungo mu karere ka Ngoma nayo yafunze imiryango, maze ibibazo byayo byose bikegekwa ku mugabo witwa Professor Egide Karuranga wahoze ari intore ikomeye muri Diaspora ya Canada agataha yizeye guhabwa imyanya ikomeye none akaba yarabonye umwanya yihariye muri mabuso ya FPR i mageragere.

Indi Kaminuza yafunze imiryango nyamara yari imaze kumenyekana ni Kaminuza yitwaga Kigali Institute of Management, KIM mu magambo ahinnye. Mu mpamvu zashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwayo hakaba haravuzwe ikibazo cy’amafaranga. Bidateye kabiri ibyari bisigaye kuri iyo Kaminuza byahise byegurirwa Kaminuza ikunze kuvugwa ko ishingiye ku gatsiko ka FPR ariyo University of Kigali.

Aha dutanze ingero za Kaminuza zigenga gusa, ariko n’amashuri yisumbuye yigenga nayo ari k’ubuce.

Miliyoni ebyiri z’amadolari muri Miliyoni maganane zakiriwe na Leta y’Agatsiko zari zihagije ngo zizahure Amashuri makuru yigenga yahuye n’uruva gusenya kubera icyorezo cya COVID-19. Uhagarariye ayo mashuri muri Sena y’u Rwanda iri jambo Abaryankuna tuvuga ntiyatinyuka no kurihingutsa kuko yahasiga agatwe. Ese kuki Leta aho byibura kuguriza ayo mashuri ngo ave mu bibazo azishyure buhoro buhoro, cyangwa se agahabwa inkunga zo guhangana n’ibihe bitoroshye yarimo, leta y’Agatsiko  yahisemo  kuyafunga no kwambika amapingu abayobozi bayo? Igisubizo nta kindi nuko agafaranga yakiriwe yarengeye mu bindi bigahishwa abanyamahanga bayatanze.

Aha nti twakwibagirwa gukomoza ku bakozi bakoraga muri izi Kaminuza mu myanya itandukanye basigaye ari abashomeri n’abazigagamo bataye amafaranga y’akamama, bakabura intama n’ibyuma.

  • AGAPFUKAMUNWA KUKABONA MU RWANDA NI INDYANKURYE HARI N’ABADUTORAGURA HASI

Nk’uko byagiye bigaragara inkunga n’amadeni Leta ya FPR yabonye mu izina ry’abanyarwanda ntabwo  yakoreshejwe mu gukemura ibibazo byibanze harimo nk’icyo kugeza agapfuka munwa ku baturage batishoboye ahubwo yashyize imbere inyungu  z’abantu bake binyuze mu bucuruzi kugeza naho abaturage bagaragarije Leta ko nta dupfukamunwa bafite ariko biranga biba iby’ubusa.

Amafaranga n’inkunga z’ibikoresho bitagira ingano ntibibuza FPR kwirirwa yiruka ku muturage imuca ayo kutambara agapfukamunwa!

Urugero twafata n’inkuru yakozwe kuri Chaine ya Youtube yitwa Real Talk channel aho abasore babiri b’imfubyi, umwe yemeje ko yatoye agapfukamunwa yambaye bitewe n’ingaruka za mikoro make atatuma yigurira agapfukamunwa nyamara adafite nibyo kurya. Ibi byaje bisanga ikibazo cyo kwinubira igiciro cya 500frw cyari umurengera ku muturage usanzwe atabona n’ibyo kurya bihagije kugeza aho bamwe mu baturage bafashe umwanzuro wo kugateranyiriza bakajya bagatizanya.

Ese ayo madolari yose yakiriwe habuze mo na make yo gushyira mu rwego rw’ubuzima ngo agaciro k’agapfukamunwa kagabanyuke. Urwo nirwo rwakabaye uruhare rwa Leta aho kwirirwa ishishikajwe no guca amande, gukubita no gufunga abatambaye agapfukamunwa.

Aha ariko ntitwarenza ingohe inkunga yatanzwe n’amahanga anyuranye mu buryo bw’ibikoresho mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwirinda icyorezo cya COVID 19 harimo ibihumbi n’ibihumbi by’udupfukamunwa, kuki tutaherewe ho twunganire rubanda rugufi?

  • KWISHYUZA ABINJIRA MU GIHUGU N’ABAGIYE KUJYA MU MAHANGA IBIZAMINI BYA COVID-19 NO KURARA MU MAHOTELI YA FPR NKA MARRIOT

Ku ikubitiro Leta yatangiye itanga serivisi yo kwipimisha k’ubuntu, ariko nk’uko tubimenyereye nta cya Leta ya FPR cy’ubusa kuko bidateye kabiri Ministiri w’intebe yatangarije inteko nshingamategeko yemeje ko umunyarwanda uzajya ahabwa serivisi yo kwipimisha azajya yishyura. Igiciro cy’amadolari 50 cyakangaranyije benshi mu Rwanda, utabona 500 y’amanyarwanda yabona 50 y’amadolari angana hafi n’ibihumbi 50,000 by’amanyarwanda? Uyu ni wamuco wa FPR wo kurema mo abanyarwanda ibyiciro yitwaje serivisi no guhangayikira isura amahanga ayibonamo kurusha gukorera abanyarwanda ibyo yiyitirira.

 Ibi byakurikiwe n’ibyemezo byagiye bikangaranya abaturage nk’aho hafashwe icyemezo cyo gukora liste y’amahoteli abavuye hanze bagomba kuraramo bari mu kato. Ibi byose bikaba bitwara amafaranga atari make k’umunyarwanda cyane cyane wa wundi udafite menshi wagakakwiye guhitamo aho arara ahubwo Leta ikagenzura ko hujuje ubuzirantenge mbere yo ku mutegeka cyane ko n’izi hotel za FPR n’abambari bayo nta myiteguro zagize idasanzwe mbere ya COVID 19.

  • INZARA N’AKARENGANE MU BATURAGE BYARUSHIJEHO KUVUZA UBUHUHA

Uretse uwishwe kw’ikubitiro azize kujya gushaka ibyo arya kubera inzara mu Karere ka Rubavu hari ingero nyinshi zagiye zinyura mu bitangaza makuru zerekana ko Leta yatangaga intica ntikize y’ibiryo kandi nabyo ntibigere kuri bose, kugeza naho n’ibyatanzwe n’abagira neza ku giti cyabo byaburirwaga irengero ndetse bamwe mu baturage bashaka kubaza impamvu badahabwa inkunga bagafungwa.

Uretse izo ngero dutanze hari izindi ngero nyinshi zivugira: Urugero rukomeye cyane ni akarengane k’abaturage b’ahiswe muri Bannyahe basenyewe, bakirukanwa, bamwe bakanafungwa muri iki gihe icyorezo cya COVID19 cyavuzaga ubuhuha. Muri Miliyari hafi 400 Leta y’Agatsiko yakiriye yabuzemo Miliyoni imwe gusa y’amadolari yo gukemura ikibazo cy’aba bataruge ku buryo bwa burundu?

Nyamara ntihabuze amafaranga yo gukodesha Jet Prive no kwishyura ibyihebe byagiye gushimuta Paul Rusesabagina ku kibuga mpuzamahanga cya Dubai. Mu gukomeza gukina ku mubyimba abanyarwanda kandi Paul Kagame ntibyamubujije gufata hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda maze akayateramo inkunga ngo yo kurwanya COVID umuryango wa Africa yunze ubumwe usanzwe ushyirwamo akayabo k’inkunga z’amahanga ndetse n’imisoro y’abanyafrika harimo n’abanyarwanda. Iyo miliyari ikaba yaraje yiyongera kuri miliyoni hafi Magana atanu Paul Kagame yahaye ikigega kigamije guteza imbere umugore kitwa African women’s leadership fund ngo agitera inkunga kandi abanyarwanda baraye rwantambi.

Mu nkuru yanyuze ku Channel ya Youtube Umubavu TV ku itariki ya 26 Ugushyingo 2020, mukaba mushobora kwirebera amarira y’abaturage basenyewe isoko inkubagahu n’abategetsi ba FPR, nta nteguza, umutungo wari ubatunze mu myaka icyenda yose ukagenda nka nyomberi mu karengane gateye agahinda hitwajwe kubarinda COVID 19.

Mu bihugu byateye imbere muri Demokarasi, izi mpamvu tuvuze muri iki gika zikaba ubundi ziba zihagije kugira ngo uretse umukuru w’igihugu, Gouvernement yose yegure.

  • AMAFARANGA Y’AGACIRO YAGOMBAGA KUGOBOKA ABANYARWANDA NTAWE UZI  AHO YARENGEYE URETSE KAGAME

UMWANZURO

Ugereranyije ukuntu ibihugu byo mu karere cyane cyane igihugu cy’Uburundi, igihugu cya Tanzania, yemwe n’igihugu cy’Ubugande byitwaye imbere y’abaturage babyo muri ibi bihe bya COVID-19, ukabigereranya n’uburyo Leta ya FPR yashyize abanyarwanda mu gacinyizo wakwibaza niba u Rwanda ruyobowe n’abayobozi cyangwa abacancuro bikakuyobera.

Imyitwarire ya Leta ya FPR muri iki gihe cya COVID 19 yagaragaje neza ko igishyizwe imbere ari ukurinda isura y’ubutegetsi bwa FPR imbere ya mpatsibihugu bubi na bwiza aho guharanira icyatuma koko u Rwanda ruhagarara mu mwanya warwo nk’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere kandi  gifite aho kiri naho kirimo kwerekeza, bityo bimwe mu bikangishwa nk’inyungu ngo zikomeye zavuye mugukoresha ubushozi n’imbaraga birenze kure amikoro mu kwirinda COVID 19 birimo kwemererwa  kw’abanyarwanda kujya mu bihugu by’u Burayi bigomba ahubwo gusimbuzwa imibereho y’ibanze n’inyungu z’umuturage.

Abashyigikira Leta ya FPR buhumyi biharaje ku mvugo ngo ni “ukunenga gusa” , niba Kagame ubwe yivugira ko amakosa bakoze  azakosorwa n’urubyiruko ariko ukabona muri iyi gahunda yo guhangana n’iki cyorezo nta ngamba zifatika ziriho zo guhangana n’ubushomeri ndetse no gusigasira ubumenyi cyane cyane mu mashuri iki cyegeranyo ni imwe mu nkunga yacu nk’urubyiruko rudasinzira kubera kureba u Rwanda rurembera.

Covid-19 yahishuye ko FPR idahangayikishijwe n’uburezi na gato. Abarimu bo mu mashuri yigenga ni abahamya!

Twe nk’urubyiruko ntitugomba kurebera umurage w’ibinyoma, amadeni no kugurisha igihugu ndetse nta na rimwe tuzemera kwiziringana na FPR mw’isayo yo gusenya u Rwanda. Bityo turasaba abanyarwanda kudapfukwa umunwa no kozwa mu bwonko n’igitugu cya FPR kibahejeje mu bukene n’inzara muri iki gihe n’icyorezo cya COVID19 cyabasonze kurushaho . Virusi ikomeye yinjiye u Rwanda muri 1990 akato gatangira bidasubirwaho mu w’1994, bityo duharanire kwikiza virusi dusanganywe y’igitugu na humuriza nkuyobore. Duharanire twese kuba abaryankuna. Twange kurebera igihugu kirembera. Kugira ngo tugire u Rwanda ruhangana n’ibyorezo bishya rudateze amaso ba gashaka buhake kugeza naho abanyarwanda bahasiga ubuzima.

“Management” y’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda yongeye kugaragaza bidasubirwaho ko Leta ya FPR ari Leta idashyize imbere inyungu z’umuturage. Ahubwo icyo igamije ari kimwe gusa: Gukomeza gutsikamiza abanyarwanda igitugu kitagira amazi, bakabateza ubukene bubaheza mu bujiji butuma badakanguka ngo bipakurure ingoma mpotozi ibageje ku buce.

Nyamara ngo wirukankana umugabo kera ukamumara ubwoba.

Umunyagitugu Nicolae Ceaușescu wategetse igihugu cya Roumania kuva mu mwaka wa 1974 kugeza muri 1989, yategetse mu buryo busa neza n’ubwa Paul Kagame. Haba gufata amadeni atagira ingano mu mahanga, gukundwa cyane n’abanyaburayi, guhindura itegeko nshinga, gutegekesha igitugu kitagira amazi, kwirara mu bukire burenze urugero abanyagihugu bicira isazi mu jisho, kwibasira abanenga ubutegetsi, mbese usomye amateka y’uwo munyagitugu wo hambere aha muri Roumania wagira ngo yazukiye muri Paul Kagame neza. Iminsi ngo iba myinshi igahimwa n’umwe. Mu mpera z’umwaka wa 1989 uwo mugabo wayobozaga Roumania inkoni y’icyuma yihaye kuvuga ijambo akanga abaturage nk’uko yari yarabimenyereye maze bahagurukana n’iyonka baramwamagana ingabo zijya ku ruhande rwabo maze kuri Noheri y’uwo mwaka wa 1989 we n’umugore we Elena babasanganiza urufaya rw’amasasu nyuma y’urubanza rutamaze igihe maze ibyari igitugu bihinduka amateka.

Uyu mwaka tugiye gutangira uraganisha ku mpinduka nk’izo mu Rwanda. N’ubwo tutazi amaherezo ya Nicolae Ceausescu w’u Rwanda ari we Paul Kagame, ariko umwuka uhumekwa mu Rwanda uratwemeza ko impinduka yegereje. Coronavirus yarushijeho kwerekana icyo FPR ari cyo ku banyarwanda. Guhagurukira rimwe tugahirika ingoma itugejeje ku bucece ni inshingano za buri wese, umuganda wacu muri iyo mpinduramatwara ukaba ari rudasubiranyuma.

Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire banyarwanda bavandimwe dusobanukirwe virusi nyayo FPR Inkotanyi 1990 tubana kugeza na n’ubu, tuyirwanye twivuye inyuma.

Byamukama Christian & Kayinamura Lambert